Abarwanyi ba Runiga bahungiye mu Rwanda bakuwe mu karere ka Rubavu
Nyuma y’ibyumweru bibiri bari mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu, abari abarwanyi ba Runiga witandukanyije na M23 iyobowe na Gen Makenga, bimuwe aho bari bacumbikiwe.
Abo barwanyi 718 bayobowe Col Ngaruye Boudouin bahungiye mu Rwanda taliki 16/03/2013 bamburwa intwaro bafatwa nk’impunzi bakaba bari bacumbikiwe mu murenge wa Mudende aho bari barindiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda.
Taliki 01/04/2013, bazindutse burizwa amabisi agomba kubakura aho bari bari bakajyanwa kure y’umupaka wa Congo nk’uko amategeko agenga impunzi abigena. Ngo aba barwanyi bajyanywe mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Ngoma; nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.

Abarwanyi ba M23 bitandukanyije na Gen Makenga bagasanga Runiga wahoze uyubora uyu muwe mu rwego rwa poliki barega Gen Makenga kuba yarahawe amafaranga na Leta ya Congo agashaka kubavanga mu ngabo za Congo (FARDC) kandi ibyo baharaniye batarabigeraho.
Perezida mushya wa M23m Bertard Bisiimwa avuga ko batazivanga n’ingabo za Congo icyo baharanira bitagezweho birimo uburenganzira bw’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda hamwe no kwimakaza imiyoborere myiza.
Bisiimwa avuga ko iyo bumvikana na Perezida Kabila ataba yarasabye umuryango w’abibumbye kohereza ingabo zo kubarwanya.

Ingabo zitandukanyije na M23 ya Gen Makenga zari zifatanyije na Gen Ntaganda wahungiye muri Ambasade y’Amerika Rwanda akaba yaroherejwe mu Buhorande kugira akurikiranwe ibyaha aregwa.
Umunyamakuru wa Kigali Today aganira na bamwe mu bayobozi ba M23 taliki 31/03/2013 bamutangarije ko abitandukanyije na Gen Makenga bashakaga ko intambara yakomeza kubera inyungu zabo.
Ngo imishyikirano igenze neza ingabo zikavangwa benshi mu bayobozi bitandukanyije ngo bari gushyikirizwa inkiko za Congo kubera ibyaha barengwa, ibyo bigatuma barifuzaga ko imirwano yakomeza bagakuraho ubutegetsi nyamara ngo M23 ntishaka amahoro ikoresheje imbunda; nk’uko Bertard Bisiimwa abitangaza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
manze ari local defense!!
ingabo ziragwira.ngewe ndi coloneri nyoboye ingabo 741 iyo ni unity yuzuye nkiyemezaguhunga nasaba gusubizwa kipeti rya solda rukurutu.buriya habuze nuwatera abandi akanyabugabo ngobashake ahandi bafata nk abamayimayi! ukuntu kongo arinini.jyewe ndabona muri asjali compati gusa.puuuuuuuz
ese ubwo muba mubeshya bande bagiye mumiryango yabo se ko arabanyarwanda kandi bahafite ni miryango muzabeshya kugeza ryali
ikibazo niba cyari ntaganda ko yagiye, aba bahungu kuki badasubira iwabo bagafatanya na makenga bakarangiza umugambi biyemeje.Makenga se avuga ko adashobora gufatanya na bo?Bibaye ariko biri yaba yibeshya na we ntaho yazigeza.
Dushimire leta yacu ikomeje gufata neza impunzi, nkuko amategeko mpuzamahanga abigena. Nubwo abacu bahunze muri 1994 cg mbere yaho, batigeze bafatwa nkuko twe tubigenza, ariko tugomba kubereka ibyiza, kandi bakanatwigiraho. Tube intangarugero ku bandi!
Usanga amahame mpuzamahanga agenga impunzi urwanda ruyubahiriza,ariko wakwibaza ukuntu nka congo ntacyo ikora kugirango interahamwe zo muri fdlr zijyanwe kure y’umupaka w’urwanda aho zihora zihirahira guhungabanya urwandabikanyobera
Ibibazo bya congo byabaye agatereranzamba mba ndoga umwami!ubu se bazataha bigenze gute?ubu se aba basore bize gukoresha intwaro bazaba mu nkambi gutyo gusaaaa!!biteye amakenga
nobabegezeyo gato ejo ingabo za congo zitazashaka urwitwazo bakitiranya ingabo zurwanda na congo bakongera kuzana amananiza atandukanye kandi mu rwanda turashaka amahoro byiteka ryose .amahoro narambe
Kuki aba bavandimwe batasubirana bakiyunga maze bagakomeza urugamba?Aho kuza mu Burasirazuba nimubafashe basubire iwabo maze bagire imbaraga zo kurwanya FDLR na FARDC.
izo ngabo bazihe ubwene gihugu kuko ziramutse zisubiye muri kongo za kwicwa