Abarwanyi ba FDLR mu birindiro bishyashya muri Kivu y’Amajyepfo

Ishamyi ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Kimuntu (OCHA), rihangayikishijwe n’indiri nshya z’umutwe wa barwanyi ba FDLR, ziri kwimurirwa byazo muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kubona ko mu y’amajyaruguru nta mbaraga bakihafite.

Amakuru atangwa na Radiyo okapi ishamyi rya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko abarwanyi ba FDLR bongeye umubare w’ibirindiro byabo mu misozi ya hitwa Malungu, Remela, Masango ho mu kararere ka Uvira, muri Kivu ya majyepfo.

Uyu muryango mpuza mahanga wa OCHA (United Nations Office for the Coordination of Humanitarian Affairs), uvuga ko izondiri nshya za FDLR zatewe ahanini n’uko nta basirikare ba Leta ya Congo barangwa muri utwo duce.

Abaturage nabo bakomeje guhunga abo barwanyi ba FDLR , banasaba Leta yabo kuhohereza Abasirikare.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka