Abarimu baba bagiye kubona ihahiro riborohereza
Abikorera ngo bagiye gushyiraho uburyo abarimu babona ibyo bakeneye mu buryo bwo kubakopa bakabyishyura mu byiciro binyuze mu mabanki bahemberwamo.

Ubu buryo bukaba bugiye gutangizwa n’umushinga witwa Solution Market Igisubizo (SMI), ngo ikazajya ibaha ibiribwa, ibyambarwa, ibikoresho byo mu rugo n’iby’ikoranabuhanga, bakazajya bishyura hakurikijwe amasezerano hagati y’impande zombi.
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Uwitonze François Xavier, avuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kuganira na bamwe mu barezi, asanga ko hari ikibazo kigomba kubonerwa umuti.
Agira ati “Twashatse gukemura ikibazo cy’abantu bahembwa imishahara mito idatuma babona ibyo bakeneye, cyane cyane ibiribwa kugera ku mpera z’ukwezi, twe rero tuzajya tubibaha bishyure bitonze ku buryo nta "crise" (akanda) bazongera kugira mbere y’uko ukwezi kurangira.”
Yongeraho ko n’ibiciro bizaba biri hasi kuko bazaba bagurisha byinshi kandi kwishyurwa ntibizemo ingorane kuko bizagengwa n’amasezerano.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Ruhanga mu Karere ka Gasabo, Rubaduka Eugène, avuga ko bakiriye neza ubu buryo.
Ati “Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’uyu mushinga, nasanze ari ngombwa kubyitabira kuko umushahara mpembwa utanyemerera kubona ibyo nkeneye mu gihe mbishakiye, ari yo mpamvu gukorana na bo nasanze bizaturinda kongera kwikopesha hirya no hino.”
Bicamumpaka David, umwarimu wakurikiranye ibisobanuro kuri uyu mushinga ugamije kubafasha mu mihahire, na we avuga ko ari byiza.
Ati “Iyi gahunda ndayishimiye nubwo itarashyirwa mu bikorwa, kuko mbona izatworoherereza kubona ibyo dukeneye bitatugoye nk’uko bisanzwe.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gasabo, Nzabamwita Dismas, avuga ko iki gikorwa cyaba ari cyiza, cyane ko abarimu bifuje ko habaho iguriro ryabo bikaba bitarakunda.
Yagize ati “Abarimu bahora bifuza icyabafasha mu mibereho yabo, boroherezwa mu mihahire nk’uko hari abandi bikorerwa, ariko bikaba bitarashoboka. Niba rero uyu mushinga wizwe neza na ba nyirubwite bakabigiramo uruhare, byaba ari byiza kuko byabagirira akamaro.”
Kugeza ubu, inzego zishinzwe umutekano ni zo zifite ihahiro rizorohereza kubona ibikenerwa, abarimu na bo bakaba barabisabye nubwo bitarakunda.
Ohereza igitekerezo
|
guha abarimu ihahiro ku giciro gito nibyiza ariko se izo ni impuhwe gusa? ahaaa murusha leta imbabazi?
guha abarimu ihahiro ku giciro gito nibyiza ariko se izo ni impuhwe gusa? ahaaa murusha leta imbabazi?
Ese izo ni impuhwe cg ni ugucuruza ubwinshi bw’abarimu bubyazwa isoko rikomeye ku bashoramari mu gihe leta ibona uwo mubare n’imbogamizi ituma bahembwa umushyahara.....
Nonese letako ntacyo ikora ngo umushahara wiyongere?
nukuri nibyiza cyane kuko bizafasha abarezi bacu ndabashimiye kuba barazirikanye no kuri bamwarimu bahembwe intica ntikize murakoze
Habanje MUHAKAIRA Teacher’s Shop mu turere nka Musanze. Ubu iyo uhageze usanga ibicuruzwa ari mbarwa kdi ibiciro nabyo biri hejuru.
Solution Market Igisubizo (SMI) se yaba isimbuye MUHAKAIRA Teacher’s Shop?
ibyo bintu nibyiza ariko twasabaga ko leta yafasha iyo cooperative maze bakabakuriraho imisoro bityo ibiciro bikagabanyuka nkuko kubapolisi nabasirikare bigenda
Ahaaa ibyikigihese konabonye arinyungu zumuntumwe nibatarukubakandamiza mwitwaje ngo bafite agashahara gake courage.
niba atarinyungu mwishakira kuri mwalimu mwitwaje ubushobozi bwe buke courage!!tuzabibara tubibonye