Abanyekongo birukanye Abanyarwanda mu mujyi wa Goma

Insoresore zitwaje amabuye n’inkoni zo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zirukanye uwitwa ko ari Umunyarwanda ubarizwa muri uwo mujyi, tariki 09/07/2012, zivuga ko zitabashaka ku butaka bwa Kongo.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, ku mipaka yombi muri iki gitondo (umunini n’umuto) ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma hari huzuye Abanyarwanda benshi bamwe bavuye i Goma amasigamana abandi bagize ubwoba bwo kwambuka ngo bajye gukora imirimo basanzwe bakorera i Goma.

Izo nsoresore zari nyinshi ziri kuri moto zigenda zivuza amafiribi, zifite inkoni, zikubita usa n’Umunyarwanda, uwo zizi ko ariwe n’undi wese uvuga Ikinyarwanda; nk’uko abahunze imvururu babisobanuye.

Cyakora ngo ntibabashije kumenya abo aribo kuko bari bambaye gisivili ariko kuko bavugaga ko nta Mututsi bashaka muri Kongo, baketse ko ari abasirikare bavanze n’abamotari n’abaturage basanzwe.

Ladislas Sebatware, umusaza ufite farumasi (pharmacie) i Goma, avuga ko akimara kumva abo basore bari bafite ibibando yahamagaye moto yari iri hafi ngo imugeze ku mupaka yambuke ajye mu Rwanda maze uwo muntu amubwira ko batazongera gutwara Umunyarwanda.

Yagize ati “nasize farumasi uko yakabaye sinanafunze nakijije amaguru mbona ngeze ku mupaka”.

Umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bamushinjaga ko ari Umunyarwanda bakamwirukana.
Umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bamushinjaga ko ari Umunyarwanda bakamwirukana.

Undi musore ucuruza inkweto, Uwimana Abdou na we asobanura ko yambutse mu gitondo agiye kurangura inkweto akagarukira mu nzira kubera inkuru yumvise ko umutekano w’Abanyarwanda utameze neza.

Uwimana ahangayikishijwe n’izi mvururu kuko ariho akura ikimutunga. Yagize ati “ubu se aba Banyekongo bo ko turi kubareka bakinjira iwacu? Natwe tubirukane se?”

Ibi Uwimana abisangiye n’abandi benshi twasanze bitotomba kuko bo batatinyukaga kwambuka umupaka mu gihe Abanyekongo binjiraga banasohoka mu Rwanda bidegembya.

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri i Goma nabo bibasiwe n’izo mvururu. Bagiye kubona babona moto nyinshi ziparitse ku bigo byabo abaziriho bavuza amafirimbi bafite inkoni n’amabuye ngo zibirukane ndetse zigasaba ubufasha bagenzi babo b’Abanyekongo uretseko bo babatabarije.

Aba banyeshuri b’Abanyarwanda bahamagaye ingabo zo mu Rwanda ngo zibatabare. Mu masaha ya saa 11h00 z’amanywa, nibwo imodoka y’igipolisi cya Kongo, yazanaga ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri 35 b’Abanyarwanda zibahungisha. Abandi 18 bakurikiyeho mu ma saa munani.

Ushinzwe ibiro by’abinjira n’abasohoka i Rubavu, Alphonse Munyurangabo, avuga ko umupaka utazafunga ariko agira inama Abanyarwanda bajya muri Kongo badafite impamvu zikanganye kubireka n’aho abandi bose bakambuka mu nzira zemewe n’amategeko.

Bamwe mu Banyarwanda birukanywe i Goma.
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe i Goma.

Izi nsoresore biravugwa ko zarakaye kubera ko inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira uduce tumwe na tumwe twa Kongo, harimo na Kibamba yafashwe ejo. Zavugaga ko abari muri M23 bafitanye amasano n’Abanyarwanda akaba ariyo mpamvu babafata nk’abafasha babo.

Ku bw’amahirwe ntawe izi mvururu zahitanye, gusa abahunze bataye imitungo yabo, ibyangombwa, amafaranga n’ibindi ku buryo ubwoba bugitutumba ku Byanyarwanda basanzwe bakorera imirimo itandukanye mu mujyi wa Goma.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo   ( 5 )

Bakongolais , umuntu asiga ikimwirukaho,ntasiga ikimwirukamo . ubyo mukora ni nko kwenda uruhinja twe twarabarenze. Buyobozi bwacu bwiza mubyigane ubushishozi musanganywe.Banyarwanda bataye ibyanyu pole icya mbere tubarusha ni mu mutwe tuzashaka ibindi tunarenze ibya mbere.

Badboy H. yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

pls,congo nta buyobozi igira?twebwe se ko tutabirukana nuko ntababa mugihugu cyacu?abanye congo muri abagome muzapfa nabi mufite ubutindi kabsa.mufite ubutunzi bwinshi mugihugu cyanyu ariko ntimuzi kububyaza umusaruro.mureke rero twebwe tuzi icyo gukora tuwishakire.nimwe mugomba gushakira igihugu cyanyu amahoro kko ibyo murimo ntaho byabageza rwose.

karimu yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ibintu byakomeye bishoka bite batubuza kwinjira mu gihugu cyabo twebwe bakinjira uko bishakiye.natwe tugomba kuba tubahagaritse igihe bumva ko nta munyarwanda ugomba kurenga umupaka.ubuse tuvuge ko ntabakongamani bakorera mu rwanda ubwo se natwe nitubahagarika biragenda bite?baretse kwitwaza u rwanda burya ngo urwishigiye ararusoma.barareba bakabona abo banyarwanda bakorera mumujyi wa goma aribo bateza inntambara ahubwo ntibanatekereza.gusa abanyarwanda mwahaburiye ibyanyu mukoneze mwihangane.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

ntabwo wavuga ko ntabahaguye mu gihe utazi abafungiye uko bameze erega kiriya gihugu kiri mubibazo bya politiki nubwo kitwaza u rwanda kandi kubicyemura biroroshye nuko ikigoye ari ukumva ukuri. bariya barwana ni abanyagihugu ndetse bapfa, imitungo basenya niyigihugu, umutekano wangirika nuwigihugu kabone niyo nta munyarwanda wasubirayo congo ntamahoro yagira mu gihe batarumvikana kubacongomani birukanye bahungiye hanze yigihugu. buriya kugira impunzi hanze y’igihugu kiba ari ikibazo nuko batareba kure

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ariko mwokagirimana mwe muzi ko nta byago nko kugira umuturanyi nka Kongo. ni umuturanyi mubi pe pe pe. Abamotari bajya kwirukana abantu mumujyi ni ubuyobozi buhe muri kongo

Ruti yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka