Abanyarwandakazi 58 baba mu mahanga bitabiriye Itorero ry’Igihugu

Abanyarwandakazi 58 baba mu bihugu byo hirya no hino ku Isi (Diaspora) bitabiriye Itorero ry’Igihugu, bavuga ko n’ubwo baje bitwa Intore, bafite icyizere cyo gusohoka ari Abatoza, aho biteguye kujya kwerekana mu mahanga aho baba, n’ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mbere yo kujya mu Itorero ry'Igihugu, babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Mbere yo kujya mu Itorero ry’Igihugu, babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Ni ingamba izo Ntore zagaragarije mu muhango wo gutangiza iryo torero mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hatangwa inyigisho ku mateka y’isenyuka ry’Ubunyarwanda n’ishingiro ry’amahitamo ya Ndi Umunyarwanda.

Mukundwa Olive, umwe mu bitabiriye iryo Torero, yavuze uburyo bagize igitekerezo cyo kuryitabira, aho mu byabazanye ari uguhaha ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyerekeye Ubunyarwanda buganisha umuturage ku iterambere n’imibanire myiza.

Mukundwa yavuze uburyo biteguye kuba abatoza beza, baharanira kwimakaza intego Igihugu cyahisemo, ati “Inyigisho tuzavoma hano, zizadufasha kwigisha abandi, kuko winjira hano uri Umunyarwanda usanzwe, ariko batubwiye ko usohoka hano wabaye umutoza, ubu turi intore tuzasohoka turi abatoza, ni ukuvuga ko natwe tuzagenda tukigisha abandi, ariko duhereye ku miryango yacu”.

Mukundwa yavuze ko aho aba mu Bufaransa, agiye gufasha abo yasize ahereye ku bana be, dore ko yemeza ko n’ubwo aba mu mahanga, aharanira gutoza abana be gukunda igihugu no gusigasira umuco wacyo, atibagiwe ururimo rw’ikinyarwanda asanzwe aharanira ko baruvuga neza, hagamijwe kwirinda gutakaza umuco w’igihugu cyamwibarutse (u Rwanda).

Uwo mubyeyi yavuze ko mu bihugu binyuranye yabayemo, yagiye ahura n’abantu bagoreka amateka y’u Rwanda nyuma yo kuyigishwa nabi, avuga ko nyuma yo gutozwa hari umusanzu ukomeye agiye gutanga nk’uko asanzwe abigenza.

Ati “Twakunze guhuriza hamwe abanyarwanda, tukabaganiriza tubereka aho u Rwanda rugeze, tubabwira ko ababigisha amacakubiri ari abashaka gusebya igihugu berekana isura mbi yacyo, icyo dukora ni ukubamenya tukagerageza no kuburizamo ibikorwa bibi baba bategura, cyangwa natwe tugakoresha inama ziduhuza kugira ngo tuganire tuti ibyo u Rwanda rugezeho ni ibi kuko hari abashaka kuruvuga uko rutari”.

Yavuze ko kuba mu mahanga bitababuza gushyira hamwe nk’abanyarwanda baharanira kubaka igihugu cyabo aho bari hose, ari nayo mpamvu yabazanye kugira ngo biyungure ubumenyi bw’aho igihugu kigeze naho kigana.

Ati “Aho turi hose duhora turi Abanyarwanda, n’aho waba uri mu mahanga ugomba gukomeza gusigasira indangagaciro ziranga igihugu cyawe”.

Mukundwa yashishikarije abantu kwitabira itorero ry’igihugu, kuko rifasha umuntu kumenya neza igihugu cye, avuga ko n’ubwo azi byinshi ku gihugu cye, hari n’ibindi aba ashaka kumenya mu rwego rwo kwigisha abandi.

Mbere yo kwitabira itorero ry’igihugu, abo banyarwandakazi baba mu mahanga, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 250, basobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
1
Mu butumwa bwe, ubwo yatangizaga iryo torero ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye abitabiriye itorero ko guhura bakamenyana, bakabwirwa ku mateka y’igihugu cyabo, bizabafasha gutoza abana babo umuco nyarwanda, n’ubwo abitabiriye iryo torero ngo basanzwe ari abagira uruhare mu bikorwa bitandakanye byo kubaka u Rwanda, aho bagiye bitabira gahunda z’igihugu zirimo n’Inama zitandukanye z’Igihugu z’umushyikirano.

Ati “Ikinini cyane iri torero rigamije, ni uguha ababyeyi uburyo bwo kurera abana kubamenyereza igihugu, ni no kugira ngo bamwe ubwanyu munamenyane, abenshi muri mu bihugu bitandukanye, turataha twubatse umurongo uzajya uduhuza, kugira ngo bizabafashe gukomeza kungurana ibitekerezo, ariko ikinini tugamije ni ukugira ngo uko dusanzwe dutoreza hano urubyiruko rurimo abavuye mu mahanga, tureke kujya dutoza urubyiuruko rwonyine, twibagiwe ababyeyi”.

Arongera ati “Kuko ababyeyi bamara umwanya munini bari kumwe n’abana babo, ni ngombwa ko tugendera ku muvuduko umwe, mu gihe abana bazaba baganira n’ababyeyi bavuga itorero bose bararinyuzemo bibafashe gukomeza kumenyekanisha igihugu aho bari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka