Abanyarwanda batuye Bukavu bishimiye gutora

Bamwe mu banyarwanda batuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bavuze ko bishimiye kwambuka imipaka baza kwitorera Referandumu.

Mu masaha y’amatora ku umupaka wa Rusizi ya mbere hari hari urujya n’uruza rw’abaturage banyuranamo nk’uko bisanzwe, bamwe bajyaga mu kazi kabo muri Congo nyuma yo gutora abandi nabo bakavuga ko bavuye muri Congo baza kwitorera itegekonshinga.

Ku mupaka wa Rusizi ya mbere abaturage barasubira mu mirimo n'amakarita y'itora bajya Bukavu
Ku mupaka wa Rusizi ya mbere abaturage barasubira mu mirimo n’amakarita y’itora bajya Bukavu

Mwiza Keziah avuga ko ari Umunyarwanda uba muri Congo mu mujyi wa Bukavu ngo arimo arajya mu murenge wa Nyakarenzo kwitabira igikorwa cy’amatora kuko ngo yumva atatuza mu mutima we adakoze ibyo abandi banyarwanda bose bari gukora bahesha igihugu cyabo agaciro.

Ati” Ndi umunyarwanda ukorera i Bukavu kandi nkaba ari ho ntuye ngiye mu murenge wa Nyakarenzo mvukamo kugira ngo nitabire igikorwa cy’amatora nk’abandi banyarwanda kugira ngo ijwi ryajye ritaba imfabusa sinatuza abandi banyarwanda bari gutora”.

Uwabeza Garace avuga ko nawe atuye mu mujyi wa Bukavu akaba ari n’umunyeshuri ngo yishimiye kwambuka umupaka aza gutora nk’Umunyarwanda utuye hanze y’igihugu kandi ukunda igihugu cye kandi wifuza kugihesha agaciro

Akomeza avuga ko amatora amuhesha agaciro kimwe n’abandi banyarwanda aho asobanura ko nibashyigikira ibyo batora aribo bizagirira inyungu kuko ari abanyarwanda bifitiye akamaro baba abatuye hanze n’abatuye imbere mu igihugu kubw’ibyo ngo ntiyakwicara ngo yumve atuje.

Uwabeza Grace atuye Bukavu akaba yaranejejwe no kwambuka gutora
Uwabeza Grace atuye Bukavu akaba yaranejejwe no kwambuka gutora

Ati” Nishimiye kuza gutora kugira ngo ijwi ryajye ritaba imfabusa nk’Umunyarwanda utuye ukunda igihugu cye kugira ngo nshyigikire u Rwanda kuko ndi n’Umunyarwanda, ibyo dutora nitwe bifitiye akamaro niyo mpamvu najye nta kwicara ngo ntuze, ngomba kuza ngatora”.

Abandi banyarwanda twasanze kuri uwo mupaka wa Rusizi ya mbere bari bafite amakarita yitora aho bamwe muri bo bavuga ko intego yabo itararangira kuko ngo bazaruhuka ari uko bitoreye umubyeyi wabo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka