Abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa n’ibirango by’igihugu

Abantu batandukanye cyane cyane abakuze bemeza ko gusobakirwa n’ibirango by’igihugu bifasha mu iterambere ryacyo kuko bigira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu. Iyo ibyo birango ari byiza biyobora abaturage mu nzira nziza y’iterambere, byaba ari bibi ntibigire icyo bibafasha kigaragara.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ngo ni bacye bari basobanukiwe n’ibirango by’igihugu; nk’uko byemezwa na bamwe mu basaza b’inararibonye batuye ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Munyansanga Barinaba, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye mukarere ka Muhanga, yemeza ko ibisobanuro by’ibiranga igihugu ndetse n’amategeko akigenga cyane cyane itegekonshinga atangiye kubisoma nyuma y’umwaka wa 2003, kuko cyera atabyitagaho ndetse ntanabibone.

Ibyo uwo musaza yadutangarije binemezwa kandi na Kalisa Rugano, uvuga ko Abanyarwanda batagiraga umuco n’inyota byo kumenya ibirebana n’igihugu cyabo kubera igitugu n’ubujiji bayoboranwaga.

Uwo musaza yakomeje adusobanurira agereranya ibisobanuro by’amabara yari agize ibendera ry’u Rwanda mbere y’uko ingabo zahoze ari iza FPR inkotanyi zifata igihugu hamwe n’amabara agize ibendera ry’ubu.

Duhereye kwibendera rya mbere y’1994, ibara ry’umutuku ryabanzaga ngo ryasobanuraga amaraso yamenetse mu kurwanira impinduramatwara yo mu 1959 (Revolution de 1959), ibara ry’umuhondo ririmo inyuguti ya R ivuga Rwanda ryo ngo rikaba ryarasobanuraga umucyo wa rubandanyamwinshi wagaragajwe na referandumu (Referendum) yo mu 1961.

Ibendera ry'u Rwanda 1959-2001(inyuguti ya R yagiyemo kuva muri 1962).
Ibendera ry’u Rwanda 1959-2001(inyuguti ya R yagiyemo kuva muri 1962).

Ibara ry’Icyatsi ryasozaga ngo ryo ryasobanuraga uburyohe bw’igihugu n’uburumbuke (Rendement). Yongeraho ko iyo usesenguye usanga ubusumbane n’ivangura mu bisobanuro by’ayo mabara.

Avuga ku mabara agize ibendera ry’igihugu kuva mu mwaka wa 2001 kugeza ubu, ibara ry’icyatsi risobanura icyizere cy’Abanyarwanda, ibara ry’umuhondo rigasobanura iterambere ry’ubukungu biturutse ku mbaraga z’Abanyarwanda, ibara ry ubururu rigasobanura amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.

Ishusho y’izuba rifite imirasire isa na zahabu bigaragaza urumuri rumanukira ku Banyarwanda n’abatuye u Rwanda nta vangura, binavuze gukorera hamwe no gukorera mu mucyo ndetse no kurwanya ubujiji.

Kuba ibara ry’umutuku ryarakuwe mu ibendera ry’igihugu ngo ni ikimenyetso cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rwiga mu ishuri rya ETO Gatumba mu karere ka Ngororero twaganiriye kuri iyi ngingo, ruhamya ko iyo bagenzi babo bo mubihe bya mbere ya Jenoside bagira amahirwe yo kumenya amateka y’igihugu nkuko rwo ruyahabwa ubu, u Rwanda rutaba rwaraguye mu kaga rwahuye nako.

Ibendera ry'u Rwanda nyuma ya 2001.
Ibendera ry’u Rwanda nyuma ya 2001.

Kuba bamwe mu Banyarwanda cyane urubyiruko batamenya ibyo bisobanuro ngo ni igihombo kuko bo ubwabo bahita bibonera aho igihugu kigana; nk’uko Arsene Murangwa wiga mu mwaka wa kane w’ubwubatsi kuri ETO Gatumba abivuga.

Asaba abazi gusoma kujya basoma ibitabo birimo ibirango by’igihugu ndetse n’itegekonshinga batibwagiwe amateka yaranze Abanyarwanda.

Umwe mu basaza twaganiriye adusobanurira yagize ati “niba abana b’u Rwanda bamenyaga ibisobanuro by’ibirango abayoboye igihugu babihaye cyane cyane amabara n’ibiyanditsemo cyangwa biyashushanyijeho, batahura ubwabo aho igihugu kigana, bityo bagashyigikira ibyiza ibibi bakabigaya”.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriweho neza njyewe iminzanye aha ndashaka kumbwira ubuyobozi buriho ubu ngo mwarakoze kuzuura urwanda. Imana iziibuke Imirimo yanyu

Twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

mbanje kubasuhuza abatugezaha amateka yaranze uRwanda ge nkumunyarwanda nishimira ahotumaze kugera kuko twavuye kure imana ige itukomereza ibyo twagezeno

tuyiringire j poul yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka