Abanyarwanda baba muri Sudani batangiye guhungishwa

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Television Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudani birimo Djibouti.

Umurwa Mukuru wa Sudani umaze iminsi urimo umutekano muke
Umurwa Mukuru wa Sudani umaze iminsi urimo umutekano muke

Ati "Hari abanyarwanda bakabakaba 70 babaga muri kiriya gihugu abenshi ni abakora mu muryango w’Abibumbye, abandi ni abikorera abo bose nkubwiye ambasade y’u Rwanda muri Sudani ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, irimo irabakurikirana kugira ngo babashe kuva muri kiriya gihugu”.

Alain Mukuralinda avuga ko muri ibi bihe by’intambara bisa n’ibigoye koherezayo indege, kuko ikirere gisa n’igifunze ko hari n’aho bagiye barasa ku kibuga cy’indege ubu guhunga iyi mirwano abenshi bakaba barimo gukoresha inzira y’ubutaka."

Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda bari muri Sudan barasabwa kubahiriza amabwiriza barimo guhabwa.

Abanyamahanga babarirwa muri 338 barimo na bamwe mu banyarwanda babaga muri Sudani bavanywe i Khartoum ahakomeje kubera imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu.

Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan yubuye tariki 15 z’ukwezi kwa Kane kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.

Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.

Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.

Kuva iyo mirwano yubuye kugeza tariki ya 23 z’uku kwezi kwa Mata abantu basaga 420 ni bo bamaze kuhatakariza ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 3,700 bakomeretse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka