Abanyarwanda baba mu Budage bishimira ibyagezweho nyuma y’imyaka 18 yo kwibohora
Abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda bab mu Budage barashima aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma y’imyaka 18 rwibohoye n’imyaka 50 rubonye Ubwigenge.
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge na 18 yo kwibohora ku Banyarwanda baba mu Budage, kuri uyu wa Gatanu tariki 06/07/2012, Ambasaderi w’u Rwanda Christine Nkulikiyinka yagarutse kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda muri iyi myaka ishize.
Yagize ati: “Imyaka irenga 30 nyuma y’Ubwigenge, u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi, bwaranzwe n’ivangura, kubiba amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994”.
Ambasaderi Nkurikiyinka yanibukije ko u Rwanda rwashoboye kwivana muri ibyo bihe bibi, rwubaka ubwiyunge mu Banyarwanda, rurwanya ubukene runihuta mu iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Ati: “Uretse kuba u Rwanda ari intangarugero ku bihugu byinshi, ni nacyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo”.
Manig Wolfgang ukuriye urwego rushinzwe ibihugu byo mu biyaga bigari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, yavuze ko u Budage bushima uburyo u Rwanda rukomeje kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Ati: “Imbaraga u Rwanda rwakoresheje ngo rugere aho rugeze zidutera kuruha icyubahiro ndetse tunarushima. Muri byinshi rwagezeho, twavuga nko kuba rukomeje kuza ku isonga mu bihugu biri kugera ku ntego z’ikinyagihumbi”.
Umubano w’u Budage n’u Rwanda ukomeje kuba mwiza, dore ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bicye u Budage buha inkunga ntibubitegeke uko ikoreshwa. Ni nacyo gihugu cya mbere cyemeye guverinoma y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jean Noel Mugabo/ Berlin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|