Abanyarwanda 95 batahutse nyuma y’imyaka 21

Abanyarwanda 95 bageze mu Karere ka Rusizi batahutse, baturutse mu mashyamba ya Congo aho bari bamaze imyaka isaga 21 bazerera.

Aba banyarwanda bakigera Mu inkambi ya Nyagatare yakira impunzi byagateganyo, iherereye mu Murenge wa Gihundwe, bavuze ko nta kindi cyabashimishije nko kongera kugera mu igihugu cyabo cya’mavuko.

Aba Banyarwanda ngo barishimira kongera kugera mu igihugu cyabo cy'amavuko.
Aba Banyarwanda ngo barishimira kongera kugera mu igihugu cyabo cy’amavuko.

Ribakare Mushokambe, umwe mu bagabo bacye bashoboye gutoroka agatahuka, batahutse yavuze ko yari azi ko azapfira mu igihugu cy’abandi kubera ko Abanyarwanda bari baturanye bababwiraga ko nta mahoro ari mu Rwanda bigatuma badatahuka.

Yagize ati “Ndishimye kubera ko ngeze iwacu naringiye gupfira mu igihugu cy’abandi. Abanyarwanda twari duturanye bahoraga badutera ubwoba bavuga ko nta mahoro ari mu Rwanda ariko dusanze baratubeshyaga abemera gutahuka nabakangurira kuza.”

Umuyobozi w'inkambi ya Nyagatere yabasabye kwifatanya n'abandi Banyarwanda kwibuka.
Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere yabasabye kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka.

Furaha Esther we avuga ko babagaho mu mibereho muri ayo mashyamba kandi barahoraga bumva ko igihugu cyabo kirimo amahoro, ari nayo mpamvu yimye amatwi ibihuha ahitamo kuguruka mu igihugu

Ati “Muri Congo twari tuhafite imibereho mibi kandi twumvaga ku ma radiyo bavuga ko mu Rwanda ari amahoro. Hanyuma nkomeza kwibaza impamvu nkomeza guhangayika mfata ingamba zo kwima amatwi ibihuha ndatahuka.”

Bahabwa ibiryo bibatunga mu mezi atatu.
Bahabwa ibiryo bibatunga mu mezi atatu.

Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere, Haguma Ildephonse, wabakiriye tatiki 8 Mata 2016, yabagaragarije aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, anabashishikariza kwifatanya n’abandi kwibuka.

Ati “Mbahaye urugero ruto umuntu wakwiciye ntimushobora kuvugana ariko ubu uwiciwe yicara n’uwamwiciye bakongera bakabana bagasabana byose. Ubu hari gahunda y’ibiganiro muzifatanye n’abandi kwibuka abazize Jenoside muri ibi bihe turimo.”

Abenshi muri aba batahutse bavuye mu ntara za Kivu y’Amajyepho n’Amajyaruguru, muri zone za Karehe na Masisi, biganjemo abagore n’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka