Abanyamuryango ba FPR basabwe guhindura imibereho y’abaturage

Abafashamyumvire ba FPR Inkotanyi muri za kaminuza zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa guhindura imibereho y’Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza.

Babisabwe na Komiseri Mwiza Esperence mu mahugurwa yo gusobanukirwa imiyoborere no gukangurira urubyiruko kumva neza icyerekezo cy’igihugu; bityo bagahindura imibereho y’Abanyarwanda.

Depite Mwiza Esperence (hagati) asaba abanyamuryango ba FPR b'abayobozi guhugura bagenzi babo.
Depite Mwiza Esperence (hagati) asaba abanyamuryango ba FPR b’abayobozi guhugura bagenzi babo.

Aba bayobozi bahagarariye amashuri makuru nk’abafite inshingano zo kuyobora abandi, basabwe gukoresha impano bafite bafasha abanyeshuri babana umunsi ku wundi kumenya uko bakwihangira umurimo badategereje ak’imuhana.

Depite Mwiza yagize ati “Ni mwe mufite urufunguzo rukomeye, mugomba kurinda ruriya rubyiruko guhora ruvuga ngo nta kazi dufite.”

Ingabire Aline, umunyamuryango wa FPR muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, avuga ko yungutse uburyo yakwihangira umurimo akiteza imbere adategereje ko azajya gukora mu biro runaka. Aha, avuga ko ibyo bize bazabisangiza abanyeshuri.

Abayobozi mu mashuri makuru na za kaminuza by'i Rusizi na Nyamasheke biyemeje guhugura bagenzi babo.
Abayobozi mu mashuri makuru na za kaminuza by’i Rusizi na Nyamasheke biyemeje guhugura bagenzi babo.

Aba bayobozi bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza basabwe kuzageza amasomo bahawe ku banyeshuri kugira ngo basobanukirwe neza n’uruhare rwabo mu guhindura imibereho yabo n’igihugu cyabo.

Aya mahugurwa yitabiriwe na Kaminuza za Kibogora Polytechnic, Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (RIU).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka