Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashishikarijwe gukorana n’ibigo by’imari

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga baragirwa inama yo gukorana n’ibigo by’imari, mu rwego rwo kongera igishoro cy’ibyo bakora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Abagore b'urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kibangu bizihije isabukuru y'imyaka 35 Umuryango umaze uvutse
Abagore b’urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kibangu bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze uvutse

Byatangarijwe mu nteko rusange y’abagore b’urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kibangu, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 FPR imaze ivutse, ahibanzwe ku biganiro bigamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Muri iyo nteko rusange abagore bagaragaje ibyo bamaze kugeraho ngo biteze imbere, bishingiye ku buhinzi n’ubworozi, no kwiga imyuga, ariko banagaragaza ko bakeneye gukorerwa ubuvugizi hakabaho uburyo bwo kongera igishoro ku byo bakora.

Uwimana Mayimuna utuye mu Murenge wa Kibangu avuga ko yiteje imbere akoranye n’ikigo cy’imari, aguzamo amafaranga miliyoni imwe ayishora mu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere, aho asigaye ashobora kugurisha nk’ibitoki 40 ku kwezi byagura kugeza ku mafaranga ibihumbi 200frw.

Agira ati “Nari nsanzwe ncuruza ibiribwa ariko simbone inyungu ishimishije, abandi bagore bo mu rugaga baje kungira inama njya kuguza miliyoni, nyashora mu buhinzi bw’urutoki aho ngeze ku gitoki cyagura hagati y’ibihumbi birindwi na 13frw”.

Hari abagore bakibangamiwe no kubona igishoro

N’ubwo hari abagore bo mu Murenge wa Kibangu bagaragaza ko hari intambwe ishimishije bateye mu kwiteza imbere, haracyari n’abavuga ko batorohewe no kubona igishoro ngo bakore ibyo bize birimo n’ubudozi.

Esperance Nyiransenyiyumva avuga ko yiteje imbere ahereye ku kwiga ubudozi, akagera no ku rwego rwo kwigisha bagenzi be aho ababarirwa muri 250 yabigishije kudoda, ariko imbogamizi ihari ikaba ari uko abamaze kwiga batabona igishoro ngo bigurire imashini.

Nyiransengiyumva avuga ko hari amakuru afite ko abamaze kwiga imyuga iyo bafite impamyabumenyi yemewe bashobora kwishyira hamwe bakabona inguzanyo iciriritse baguramo ibikoresho ariko abo yigishije bo batarazemererwa.

Agira ati, “Abagore nigishije basaga 250, nyamara abafite icyo bakora ni 60 gusa, urumva ko abandi nta kazi bafite, badukoreye ubuvugizi tukabona impamyabumenyi twakoroherwa no kubona ya nguzanyo tugakora”.

Asaba ko hanabaho uburyo bafashwa kwegera ibigo by’imari bakoroherezwa kubona inguzanyo, kuko bashoboye gukora ariko imbogami ikaba igishoro, kandi usanga nta buryo bwo kuyigeraho bafite.

Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, bahisemo kujya begera abaturage bakaganira ku ntambwe bamaze gutera n’aho bagana.

Avuga ko abagore n’abandi banyamuryango ba FPR Inkotanyi bafunguriwe amarembo yo kugera ku nguzanyo mu bigo by’imari, kandi ko abatangiye kubigana bagaragaza intambwe ishimishije bagezeho n’ubwo urugendo rugikomeza.

Avuga ko kuri abo bagore bize ubudozi bigaragara ko bakeneye igishoro kurusha impamyabumenyi, ariko ko na yo igiye gushakishwa niba ishobora kuba iteye imbogamizi, ariko bakanakomeza kugirwa inama y’uko bagera ku mafaranga.

Agira ati “Icyo twabonye cyane gikenewe ni uko babona igishoro, twabaganirije uko bakwishyira hamwe bakaba koperative tukabafasha kubona icyangombwa, kandi kibahesha andi mahirwe mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari, kandi bakoreye hamwe bagahuza imbaraga n’ubumenyi byarushaho kubafasha natwe tukabakurikiranira hafi”.

Asaba abanyamuryango ba FPR mu Karere ka Muhanga gukomeza gutera intambwe ijya imbere, kandi ko buri wese akwiye gusigasira ibyagezweho kuko ari byo ntangiriro y’ibyiza byinshi biri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka