Abanyamakuru bahuguriwe uruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto
Abanyamakuru nk’igikoresho gikomeye mu guhererekanya amakuru, barakangurirwa kugira ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto; nk’uko babihuguriwe kuwa mbere tariki 06/08/2012.
Iki gikorwa gikeneye guhurirwaho n’abafatanyabikorwa benshi n’itangazamakuru, nk’uko William Oduk, intumwa ya RESCA, yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru. Ati: “Iki ni igikorwa utakora wenyine, ugomba gufatanya n’abandi kugira ngo ukore neza”.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri mu muryango wo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto muri aka karere, kubera ko ziri mu byahateje kandi zigiteza umutekano mucye mu myaka 10 ishize.
ASP Sam Karemera, umuhuzabikorwa wa RESCA ku rwego rw’igihugu, yavuze ko u Rwanda muri aka karere arirwo ruhagaze neza mu byo guhangana n’iki kibazo. Kuva muri 2005 u Rwanda rumaze gusenya intwaro zirenga ibihumbi ijana, rukaba rwarasenye n’amabombe arenga toni ibihumbi 53.
Yavuze ko uruhare rw’abanyamakuru rukenewe mu gukora ubuvugizi, no gukangurira abaturage ububi bw’intwaro zinyanyagiye mu baturage nta burenganzira babifitiye.
Abanyamakuru bitabiriye iyi nama bifuje ko bagenzi babo batakwiringira amakuru bahabwa na Polisi, ahubwo ko bakwiye kwegera abaturage bakabaganiriza kuko aribo baba bisanzuyeho kurusha Polisi, nk’uko umwe muri bo, Jean Louis Kagahe, yabitangaje.
Banifuje ko Polisi yakongera ibiganiro ku maradiyo, bigamije gukangurira abaturage ububi bw’intwaro zikwirakwiye mu baturage.
Iyi nama niyo ya mbere ibaye mu Rwanda, igamije kwagura imikoranire myiza y’itangazamakuru n’iki kigo cya RESCA.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|