Abanyafurika nibo bagomba kwikemurira ibibazo byabo - Gen. Katumba Wamala

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Edward Katumba Wamala ashimangira ko umugabane w’Afurika, by’umwihariko Akarere k’Ibiyaga Bigari gafite ibibazo by’ingutu bigomba gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo aho gutegereza abazungu.

Ibi yabitangarije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 12/05/2014, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyeshuri baryigamo ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umugaba mukuru wa UPDF asuhuza abasirikare bakuru biga ku ishuri rya Nyakinama.
Umugaba mukuru wa UPDF asuhuza abasirikare bakuru biga ku ishuri rya Nyakinama.

Muri icyo kiganiro, Gen. Katumba yabwiye abo basirikare bakuru ko ikibazo cy’imitwe ifite intwaro iri mu Busirazuba rwa Kongo-Kinshasa iri mu bihangayikishije ibi bihugu kandi kuyirwanya biragoye igihe ifite abayishyigikiye bafite imigambi yo gusahura umutungo kamere ugizwe n’amabuye y’agaciro bawujyana i Burayi no mu bindi bihugu.

Kivu y’Amajyaruguru yabaye indiri y’imitwe yitwara gisirikare ya Kongo n’indi ikomoka mu Rwanda na Uganda. FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda na ADF/NALU urwanya Leta ya Uganda iri mu mitwe iteje umutekano muke muri aka karere.

Umuyobozi w'ishuri rya Nyakinama, Brig. Gen. Charles Karamba ashimira Gen. Katumba inkunga y'ubumenyi atanzwe ku basirikare b'akarere b'ejo hazaza.
Umuyobozi w’ishuri rya Nyakinama, Brig. Gen. Charles Karamba ashimira Gen. Katumba inkunga y’ubumenyi atanzwe ku basirikare b’akarere b’ejo hazaza.

Gen. Edward Katumba Wamala asanga Abanyafurika ari bo bagomba kwikemurira ibibazo byabo, atanga urugero ko kuva MONUSCO yagera muri Kongo-Kinshasa nta kintu yakoze ngo ihashye imitwe yitwara gisirikare ariko umutwe udasanzwe ugizwe na Tanzaniya na Afurika y’Epfo wahinduye ibintu mu gihe gito.

Ku kibazo cy’iterabwoba rya Al-Shabab muri Somaliya na Kenya n’imvururu zishingiye ku moko muri Sudani y’Amajyepfo zikomeje guhitana umubare munini w’abenegihugu, Gen. Katumba yavuze ko ingabo za AMISOM hari akazi gakomeye zakoze mu guhashya Al-shabab.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama bakurikiye ikiganiro cyatanzwe n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, Gen. Katumba Wamala.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikari rya Nyakinama bakurikiye ikiganiro cyatanzwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Katumba Wamala.

Nubwo ingabo z’ibihugu bitandukanye zigira uruhare mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika, Gen. Katumba agaragaza ko Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ntacyo ukora kuko ubushobozi bwabo buracyashingiye ku nkunga z’ibihugu by’i Burayi na Amerika.

Yagize ati: “Ukuri, ndavuga ibyo nzi kuko nakoranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika; Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ni mwiza mu nyandiko kuri terrain nta kigenda. Ntushobora gushakisha ubushobozi bw’amafaranga. Ubutumwa bwacu muri Somaliya bubaho kuko Umuryango w’Ubumwe bw’iburayi wishyura amafaranga dukoresha n’ibikoresho dukenera.”

Yongeraho ati: “Uwo muryango warasenyutse kuko ntiwubatse neza ukeneye ivugururwa wa muryango waharaniraga ubwigenge bw’Afurika y’Epfo na Nambia ukaba umuryango ushoboye guhangana n’ibibazo umugabane w’Afurika ufite.”

Gen. Katumba atera igiti cy'ubumwe mu Ishuri rya Nyakinama.
Gen. Katumba atera igiti cy’ubumwe mu Ishuri rya Nyakinama.

Uretse ibibazo by’intambara n’iterabwoba, akarere k’ibiyaga bigari kugarijwe n’ikibazo cy’urubyiruko rutagira akazi, ubuhinzi bwa bwire-ndamuke n’indwara irimo icyorezo cya Sida aho miliyoni 22 z’abayirwaye ari Abanyafurika ni ukuvuga 70%.

“Ikibazo cy’ubushomeri rw’urubyiruko kizakomeza kuba ikibazo cy’ingutu, niba igihugu kigikemuye mufite amahirwe. Ubukene ni ikibazo kigikeneye ingamba, uretse guhirimbanira amahoro, mugomba no kuba ku isonga mu iterambere mugomba kubigiramo uruhare kandi mutangiza imishinga y’iterambere,” Gen Katumba Wamala.

Lt. Col. Robert Mulei ukomoka mur Kenya ni umwe mu biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama na we yemeza ko ibibazo by’akarere bigomba gukemurwa n’abo mu karere ubwabo.

Yunzemo ati: “igitekerezo nemeranwaho n’abandi ni uko ibibazo by’akarere k’ibiyaga bigari bigomba gukemurwa na twe ubwacu ntabwo dushobora kubiha abandi; tugomba kubikemura ubwacu, si Abanyaburayi si Abanyaziya, tugomba gufata iya mbere mu kubikemura.”

Abanyeshuri n'abayobozi bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro cya Gen. Katumba Wamala.
Abanyeshuri n’abayobozi bafata ifoto y’urwibutso nyuma y’ikiganiro cya Gen. Katumba Wamala.

Ikiganiro cy’Umugaba Mukuru wa UPDF kije nyuma y’uko mu cyumweru gishize abo banyeshuri bahawe ibiganiro n’impuguke zitandukanye harimo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Biteganyijwe abo basirikare bakuru 46 bakomoka bihugu by’ibiyaga bigari bazasoza amasomo yabo yari amaze umwaka mu kwezi kwa Gatandatu.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

kurwanya,uwomutwe,biremewe,muzashyiremo,ubushacye,

mugiraneza,elias yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

KABISA MURIABAGABO

john kagoro yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka