Abantu 9 bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka za Horizon Express na African Tours
Impanuka y’imodoka zitwara abagenzi za sosiyete Horizon Express na African Tours yahitanye abantu 9 abandi 46 barakomereka bikabije.
Izo modoka zo mu bwoko bwa Toyota Coaster zagonganye ahagana mu ma saa sita uyu munsi tariki 16/03/2012 ku muhanda wa Kigali-Muhanga, ahitwa Kamiranzovu mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.
Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) no ku bitaro bya Kibagabaga. Harimo abarembye cyane ku buryo umuganga wa bakiriye avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Iyo mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi izo modoka zagenderagaho; nk’uko umwe mu bayibonye iba abitangaza. Imodoka ya Horizon yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali naho iya African Tours yavaga i Kigali yerekeza mu Ngororero.
Impanuka nyinshi zibera ku muhanda Kigali-Muhanga ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga bikoresha uwo muhanda; nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today tariki 03/03/2012.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
nimwihangane natwe aho turi turabasabira Ku mana
Imana ibakire mu bayo kandi imiryango yabo ikomeze kwihangana. Ku basigaye twibuke ko icya mbere ari twe tugomba kurengera ubuzima bwacu. Nitureka udutwaye akadutwara uko abyumva birumvikana neza ko azanaturenza aho aba bagiye. Bityo no ngombwa kwamagana abarengera ariko tutabikora tukagasanga bagenzi bacu vuba aha!
Ababuriye ubuzima muri accident Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nabanyiri ama agence bagomba guha ikiruhuko gihagije abashoffeur bakareka kubavunisha kuko umunaniro niwo usanga byose byaturutseho
Imana ibahe iruhuko ridashira, kandi ababuze abanyu mukomeze kwihangana!
birababaje cyane! kuki abantu batwara abagenzi batita ku magara yabo? imodoka zivuduka ziba zisiganwa n’iki?
Imana ihe kwihanagana imiryango yabuze ababo!!
Abagize ibyago muri iyo mpanuka bagire ukwihangana
Twihanganishije ababuze ababo mumpanuka yabereye mu karere ka KAMONYI.Niba bishoboka mwadutangariza amazina yabitabye IMANA ndetse nabakomeetse kugirango tubashe kumenya abagiye muriyompanuka