Abantu 37 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga basinze (Video)

Abantu 37 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara imodoka basinze.

Bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, guhera tariki 11 Kanama kugera tariki 15 Kanama 2021, bakaba beretswe itangazamakuru aho bari bafungiye kuri sitatiyo ya Rwezamenyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama 2021.

N’ubwo uko ari 37 basaba imbabazi, si ko bose bemera ko banyoye inzoga kuko harimo abavuga ko ibyuma Polisi ikoresha byabibeshyeho kubera ko nta binyobwa bisindisha bari banyoye ubwo bafatwaga.

Umwe mu bafatiwe mu Murenge wa Remera witwa Mbonabucya Innocent, yabwiye itangazamakuru ko yafashwe yanyoye ikinyobwa kidasembuye cya kambuca.

Ati “Banshyizeho igipimo bansangamo 0.3 ariko nzira tangawizi nkoresha sinywa inzoga zisembuye, ziba ziriho ibirango byerekana ko zemewe, bazisubireho bazirebe neza, n’ukuvuga ngo twishyizemo ko ari ikinyobwa kidasindisha. Uko mbibona rero ahubwo badukorere ubushakashatsi kuva jye niboneye ipima 0.3, n’aba ba afande baturebera ko n’abo bantu babikora bataba baratangiye kwihisha inyuma y’ikinyobwa kidasembuye bagakora igisembuye. Ariko ikintu cy’ingenzi ndasaba imbabazi Polisi kuko ibintu baba badukorera n’ukugira ngo ubuzima bwanjye n’undi muntu bumere neza”.

Mugenzi we Ati “Ese energy na martin babitesitingamo (testing) gute alcohol, ntabwo ndabisobanukirwa ariko icyangombwa ni uko iyo Polisi ari ku kazi ke akabona gihamya ko nanyoye ntabwo najya na we impaka nakwemera nkabisabira imbabazi kuko aba ari mu kazi yize kandi ashinzwe. Nkaba nsaba n’abandi Banyarwanda imbabazi kandi turusheho kubyirinda no kugendera ku mabwiriza y’abayobozi bacu ibyo batubwira”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko umuntu utwara yanyoye inzoga aba ashobora guteza ibyago byinshi kuko ashobora gukora impanuka cyangwa akayiteza agakomereka, cyangwa akaba yahasiga ubuzima cyangwa akagonga n’abantu bakahasiga ubuzima, gusa ngo ibikoresho bafite bipima alcohol mu muntu.

Ati “Banavuze ngo hari ibinyobwa byitwa Energy n’ibyitwa Martin ngo ntabwo bazi aho bihurira n’inzoga, twebwe nta gikoresho dufite gipima Energy, nta gikoresho gipima Martin, nta gikoresho gipima Skol cyangwa Primus cyangwa Heinken cyangwa Wisky cyangwa se n’izindi nzoga izo ari zo zose, dufite igikoresho gipima, igipimo cya arukoro iri mu maraso y’umuntu. Ubwo rero kuba wanywereye iyo tutazi wagera imbere y’abapolisi uti nari nanyoye Energy ntabwo ibyo tubizi kandi ntabwo ari bwo bwa mbere bamenye ko Polisi igifite kandi ntikijya kirobanura cyo kireba arukoro iri mu mubiri”.

Uretse aba 37 beretswe itangazamakuru, ku wa 15 Kanama 2021 Polisi yafatiye abandi bantu 6 mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bari mu murugo rw’uwitwa Olin Ndayishimiye barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, barimo gusangira inzoga.

Reba uko babisobanura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka