Abantu 16 bafashwe basuye abarwaye Covid-19, bane basanga barayanduye (Video)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021, Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 16 bafashwe ku wa Kabiri taliki 21 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bagiye gusura abantu bari mu kato kubera icyo cyorezo, bane muri bo basanga baracyanduye.

Aba bane bari mu bafashwe, bo basanzwemo Covid-19
Aba bane bari mu bafashwe, bo basanzwemo Covid-19

Uwase Doris uri mu bafashwe, avuga ko yafatiwe i Kanommbe saa tanu z’ijoro ari kumwe na bagenzi be aho bari basuye inshuti zabo, gusa aricuza ibyo yakoze.

Ati "Twagiye gusura inshuti zacu. Mu by’ukuri ntitwari tuzi ko abo twasuye banduye icyorezo, ibyo twakoze birababaje nkaba nsaba abantu bose muri rusange kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ndetse buri wese agaharanira kwimenya kuko utamenya uwanduye n’utaranduye".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ibiba mbere cyangwa nyuma y’amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo (Curfew) biteye impungenge kuko hari abantu bakora ibidakorwa, aboneraho gushimira Abanyarwanda birinda bakurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, no kugaya abarenga ku mabwiriza ndetse agira ubutumwa atanga.

Ati "Ni igisebo n’ikimwaro kuri aba bantu twerekanye hano barenze ku mabwiriza, kuko harimo n’abayobozi ndetse n’urubyiruko rujijutse, rwakabaye rushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho ndetse rufasha n’abaturage kuyubahiriza. Nagira ngo mbibutse ibyabaye uyu mwaka utangira taliki 18 Mutarama 2021, aho twagiye muri gahunda ya Guma mu rugo”.

Baricuza ibyo bakoze
Baricuza ibyo bakoze

Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukwibaza icyo bakora kugira ngo birinde ibindi byemezo byashyirwaho bikomeye kurusha ibyafashwe mu gihe habayeho kudohoka".

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima n’ibikorwa by’itumanaho muri RBC, Julien Mahoro Niyingabira, asaba Abanyarwanda kwitabira guhabwa urukingo rwa Covid-19 kuko ngo rutanga amahirwe menshi yo kutaremba ngo umuntu ajye mu bitaro, ndetse no kudahitanwa na Covid-19.

Ati "Uwakingiwe Covid 19 wese aba ahawe amahirwe y’uko igihe yanduye ataremba cyangwa ngo imuhitane. Turashishikariza buri wese ufite imyaka yo gukingirwa kwitabira iyo gahunda kuko yagejejwe ahantu hose mu gihugu, kugira ngo na we agerweho n’amahirwe amufasha gusigasira ubuzima bwe igihe yaba yanduye icyorezo".

Yongeraho ko buri wese akwiye gufata inshingano zo kurinda kwandura no kwanduza abandi kuko bidakozwe, inzego zishinzwe kureba ko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa zajya zisanga hamaze kwandura benshi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 7,381,799 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri ari 5,036,149. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 64,567.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka