Abangavu batewe inda barasabirwa gufashwa kwandikisha abana

Ubuyobozi bw’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu Karere ka Rubavu butangaza ko bamwe mu bangavu baterwa inda batandikisha abana kubera gutinya gufungisha ababateye inda.

Ubuyobozi bwa Vision Jeunesse Nouvelle butangaza ko igenzura bakoze mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ku bangavu 200 batewe inda, basanze 47 batarashoboye kwandikisha abana bitewe n’ubumenyi buke, mu gihe abandi banze kubandikisha kugira ngo badafungisha ababateye inda.

Abashinzwe irangamimirere bagaragaza ko abana baterwa inda bashyirwaho igitutu cyo kutandikisha abana mu rwego rwo kwirinda gutanga amakuru.

Umwe mu bashinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bugeshi agira ati: "Ubusanzwe abantu bose babyaye abana barandikwa, ariko kimwe mu bibazo tubona abangavu baterwa inda ntibitabira kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere kuko ni ho amakuru ahita agaragaza ko uwabyaye atujuje imyaka y’ubukure hagakurikiranwa uwamuteye inda."

Akomeza avuga ko umwana w’umukobwa watewe inda ataragira imyaka y’ubukure ashyirwaho igitutu cyo kutandikisha umwana.

Ni byo yasobanuye ati "Usanga umwana watewe inda abwirwa ko natanga amakuru uwamuteye inda azafungwa ntiyongere guhabwa indezo, bigatuma bahunga icyatuma batanga amakuru yatuma uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utaragira ubukure abibazwa."

Moise Ndakengerwa ushinzwe gukurikirana abakobwa babyaye bataragira imyaka y’ubukure mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko basanze benshi mu bakobwa bandikishije abana barabiyandikishijeho gusa, mu gihe abandi batangiye gushaka kubandikisha kuri ba se nyuma y’uko habaye amakimbirane hagati y’uwatewe inda n’uwayimuteye.

Agira ati:"Twasanze abana b’abakobwa bashyirwaho icyizere gituma badatanga amakuru, ariko iyo amasezerano bahawe atubahirijwe, nibwo bashaka kugana mu buyobozi."

Bamwe mu bayobozi bagaragarijwe uko iki kibazo gihagaze
Bamwe mu bayobozi bagaragarijwe uko iki kibazo gihagaze

Ndakengerwa avuga ko ubuyobozi bw’imirenge bwagombye kujya bukora igenzura mu kureba abana bavutse batanditse kuko bigira ingaruka ku bana bavuka.

Ati "Bigira ingaruka kutandika abana nk’uko twabibonye mu igenzura twakoze, twasanze hari abakobwa babyaye na bo ubwabo batanditse mu bitabo by’irangamimerere, bikaba imbogamizi ku mwana wavutse."

Mu Karere ka Rubavu muri 2021 ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle cyabaruye abangavu 456 batewe inda, naho muri 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bumaze kubarura abangavu 156 batewe inda.

Uwamahoro Lycee, umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe uburinganire n’iterambere, avuga ko ikibazo cyo guhishira abatera inda abangavu kiboneka mu Karere ka Rubavu aho mu bangavu 156 batewe inda, barindwi ari bo bashoboye kugaragaza ababateye inda.

Uwamahoro asaba ababyeyi kuganiriza abana. Agira ati: "Ababyeyi bafite byinshi bahugiyemo kandi abana bakeneye kumenya amakuru ku mihindagurikire y’umubiri wabo. Iyo umwana w’umukobwa abonye muri filime basomana, babwirana amagambo aryoshye y’urukundo na we arabyifuza, kandi igisubizo ntabwo ari ugufunga televiziyo cyangwa kumwaka telefoni, ahubwo ababyeyi bagomba kubegera bakababwira ko ibyo babona batagomba guhita babikora kuko byagenewe abashakanye, kandi mu gihe yabikora agomba kwikingira ukamubwira n’uburyo yirinda haba gukoresha udukingirizo cyangwa gukoresha imiti."

Uwamahoro avuga ko ababyeyi baganirije abana ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ryagabanuka kuko ababyeyi batisanzura ku bana ngo babaganirize.

Umwe mu bakobwa watewe inda mu mujyi wa Gisenyi yabwiye Kigali Today ko abangavu baterwa inda bafatiranwa n’ubukene n’ubumenyi bukeya hamwe n’amakimbirane mu miryango aho abana b’abakobwa bashakisha abandi bizera, bitandukanye n’ababyeyi batababonera umwana.

Ati "Iyo ubuze amahoro mu rugo ushaka uwo wizera wisangaho, iyo ugize ibyago ni we uguhemukira."

Abakobwa baterwa inda bataragira imyaka y’ubukure mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 23, nyamara abajyanwa mu nkiko kubera ko bateye inda abangavu ni bakeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bihangane cyane

Hakim yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka