Abandi barwanyi ba FDLR batahutse
Ikindi gice cy’ingabo za FDLR cyatahutse ku bushake, tariki 26/01/2012, cyakiriwe mu kigo cya gishinzwe gusubiza mu buzima busazwe abahoze ku rugerero cya Mutobo.
Umwe mu batahutse, Capitaine Tuziyaremye , yavuze ko Abanyecongo bahagurukiye FDLR kandi n’imitwe ya Mai Mai itaboroheye. Avuga ko kuva aho General Leodomir Mugaragu yiciwe ubuzima bwakomeje kuba bubi.
Aba basirikare batahutse bavuga ko batahuka bihishahisha bagenzi babo bagifite ibitekerezo byo kuguma mu ishyamba ndetse n’ingabo za Congo kuko nazo uwo zifashe zimwica.
Jean Sayinzoga, umuyobozi wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu ngabo, yatangaje ko ari ibyishimo kuba aba Banyarwanda bataha mu rwababyaye kuko kugumayo kwabo ari ingufu igihugu kiba gitakaza.
Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri hamaze gutahuka ingabo za FDLR zigera kuri 342.
Abanyarwanda bakomeje gutahuka ku bushake nyuma y’aho umuryango w’abibumbye ushyiriyeho umunsi ntarengwa wo guca ubuhunzi ku Banyarwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|