Abandi Banyarwanda 19 btahutse bavuye muri Congo

Abana 11 n’abagore 7 n’umugabo umwe bavuga ko bishimiye gutahuka mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 19 basiragira mu mashyamba ya Congo. Bageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2013 binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere.

Bakigera mu Rwanda batangaje ko icyabateye gutahuka aruko ngo abana babo batigaga ubu abakuru n’abato bakaba batazi gusoma no kwandika, mu gihe ngo bahora bumva amakuru ko mu Rwanda bigira ubuntu.

Aba Banyarwanda baturutse muri zone ya Karehe na Ijwi bavuga ko bari bamaze kurambirwa kuba mu mashyamba ya Congo kuko ngo kuva bahunga nta n’umwe wigeze atera imbere mu gihe bahora bumva amakuru ababwira ko abatuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bamaze kwiteza imbere.

Aba Banyarwanda batahutse kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2013.
Aba Banyarwanda batahutse kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2013.

Bavuga ko FDLR yakomeje kubabwira ko amakuru bumva ko mu Rwanda ari amahoro ari ukubeshya, nyamara ngo biboneye ukuri ubwo bageraga ku marembo y’igihugu kuko ngo bahise babona impinduka bahereye ku isuku bagisanzemo n’imihanda myiza ikirimo.

Nubwo aba Banyarwanda bari gutahuka ku bwinshi, umubare w’abagabo uracyari muke kubera ibihuha bya FDLR ibabwira ko nibataha bazafungwa ariko hari n’abifuza gutahuka bakabura uko baza kubera ko uwo mutwe ubakumira ndetse n’abandi bakicwa bazira ko bagiye gutahuka nk’uko bitangazwa na Mukamunana Agnes umwe mu bagore batahutse.

Gusa ngo hari n’abandi banga gutahuka kubera kubura amakuru ajyanye n’uko u Rwanda rumeze kuko ngo basize hari ibibazo byinshi aho bamwe ngo bakibwira ko bigihari nk’uko byatangajwe na Nyirarekayabo Therese.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka