Abana basaga gato 3,000 bakuwe mu buzererezi mu mwaka umwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) kiratangaza ko abana 3096 bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu miryango guhera ku itariki 20 Gicurasi 2020 kugera muri Gicurasi 2021.

Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri
Abana bavuye mu buzererezi ubu bari mu miryango ndetse benshi basubiye mu ishuri

Byatangarijwe mu Karere ka Nyarugenge ku wa kabiri tariki 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ubuzererezi bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

Mu bakuwe mu buzererezi kuri ubu abagera 2641bangana na 85.3% baretse ubuzererezi bakaba bari kumwe n’imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

Bamwe mu bana bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu ishuri bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo, nka hamwe mu hagarara abana benshi mu muhanda baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko zimwe mu mpamvu zabateye ubuzererezi ziganjemo ibibazo bibera mu miryango yabo.

Umuyobozi wa NRS Mufulukye Fred asanga nta wundi muntu ufite inshingano ku mwana kurusha umubyeyi we
Umuyobozi wa NRS Mufulukye Fred asanga nta wundi muntu ufite inshingano ku mwana kurusha umubyeyi we

Niyiturinda Elisa w’imyaka 13, avuga ko yabaye mu buzima bwo mu muhanda mu gihe kirenga imyaka 4, aho yari abayeho yiba ahazwi nka Nyabugogo.

Ati “Ndi mu muhanda narasyagaga, nka saa munani za nijoro tukajya kwiba ibitunguru mu Nkundamahoro tukavayo mu gitondo tukagurishya, bakagera na ho badufata bakatujyana i Gikondo. Nyuma batuvanagayo bakadusubiza mu miryango tukongera tukabacika tugasubira Nyabugogo tukajya twiba abaturage, tukajya twiba no ku modoka”.

Nshimyumukiza Braze w’imyaka 14, avuga ko yakoshereje ise agatinya gusubira mu rugo.

Ati “Hari ni mugoroba papa arambwira ati genda ubitse aya mafaranga kuri telefone, yari ampaye amafaranga ibihumbi umunani, sinzi ahantu nakanze simukadi mba ndayitwitse, ndavuga nti ninsubira mu rugo papa ntabwo turibukiranuka, ubwo mpita njya Nyabugogo kuko numvaga ari ho biri bworohe kuruta uko mu rugo bimeze”.

Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko barimo guhangana n’impavu zose zituma abana bajya mu buzererezi.

Ati “Iyo urebye imibare uko ihagaze mu gihe cy’umwaka umwe gusa twari tumaze gukura abana mu muhanda bagera kuri 484, bari barabatswe n’ubuzererezi, abagera kuri 248 bagumye mu miryanga ariko hakabamo abandi dufitemo abagera 130 bagarukamo inshuro nyinshi banze kuguma mu miryango, ariko ugasanga hari impamvu zibitera. Izo mpamvu rero uyu munsi ni zo turimo guhangana na zo”.

Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo
Ababyeyi barasabwa kwita ku bana babo kuko ni bo bafite inshingano za mbere kuri bo

Umuyobozi wI’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Mufulukye Fred, avuga ko umwana w’u Rwanda adakwiriye kuba inzererezi.

Ati “Ntabwo umwana w’u Rwanda akwiriye kuba inzererezi, n’ubwo wahura n’ibibazo ntabwo ibisubizo by’ibibazo ari ukuba mu muhanda, dukwiriye kubyanga rero. Mubyeyi niba wabyaye umwana ukwiriye kumva ko uwo mwana ari wowe ufite inshingano z’ibanze mu buzima bwe”.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri bukazagera mu turere twose uko ari 30 tugize igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka