Abakorerabushake bahize abandi mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda babihembewe

Tariki 13 Ukuboza 2011, mu muhango wo gusoza inama y’iminsi ibiri y’abakorerabushake mu miryango itandukanye ikorera mu Rwanda no mu nzego za Leta yateguwe n’umuryango w’abakorerabushake ba Loni, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Minisiteri y’Urubyiruko, hatanzwe ibihembo ku bakorerabushake bagaragaje ubudashyikirwa mu bikorwa by’ubukorerabushake bizamura imibereho y’abatishoboye.

Hahembwe abakorerabushake 14 baturuka mu miryango itandukanye ikorera hirya no hino mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bakaba bahawe impapuro zigaragaza ubudashyikirwa bwabo mu kazi k’ubukorerabushake (certificate) n’imidari y’ishimwe.

Franck Mugisha, Perezida w’akanama katoranyije abahawe ibihembo, yavuze ko ibi bihembo bidahwanye n’akazi bakoze ahubwo babihawe kugira ngo babereke ko akazi bakoze kazwi kandi bagaha agaciro.

Yagize ati “Ibikorwa byanyu ni iby’agaciro nta gihembo twabona kibikwiye, ibi tubikoreye kubereka ko natwe tubishima”.

Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Loni mu Rwanda, Ivan Dielens, yashimye abahawe ibihembo kuko bashyize imbere umurimo w’ubukorerabushake mu Rwanda bikaba byaranatumye ibikorwa byabo bigira uruhare rugaragara mu guhindura ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda batishoboye.

Mu ngeri z’abahembwe harimo abakorera mu kigo cy’amahugurwa cy’urubyiriko cya Kimisagara, abakorerabushake b’ubuzima, abakorerabushake ba Croix-Rouge/Rwamagana ndetse n’abandi bagiye bagira uruhare mu gufasha abana bataye amashuri kubera ubukene n’abandi.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yashimiye umuryango w’abakorerabushake ba Loni ndetse n’abakorerabushake b’abanyarwanda ku bikorwa byabo bakomeje gufasha igihugu mu nzira y’iterambere anabasaba kwegera inama y’igihugu y’urubyiruko kugira ngo babone uko bakorana na rwo ku buryo bworoshye.

Yagize ati “Urubyiruko dusanzwe turi abakorerabushake. Mutwegere dukorane kuko twebwe tuboneka ku buryo bworoshye kandi tukagera ku bantu benshi ku buryo bwihuse.”

Ibihembo nk’ibi bisanzwe bitangwa iyo hizihizwa isabukuru y’abakorerabushake ba Loni. Mu Rwanda bibaye ubwa mbere mu gihe hari ku isabukuru ya cumi.

Abateguye iyi nama yatangiwemo ibi bihembo bavuze ko inama nk’iyi yo gushimira abakorerabushake no kubafasha muri gahunda zo guharanira amahoro n’iterambere izajya iba ngarukamwaka kandi buri mwaka bagahemba abakorerabushake bazajya baba barabaye indashyikirwa.

Oswald Niyonzima

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka