Abakorera n’abagana Rubengera bavuga ko bugarijwe n’umwanda

Abagana ndetse n’abakorera isantere zigize Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abavuga ko babangamiwe n’umwanda uzigaragaramo.

Izi sentere ni iya Rubengera ndetse n’iya Kibirizi aho hagiye gushira ibyumweru 2 nta suku ihakorwa, ugasanga imyanda irunze imbere y’isoko ndetse n’amaduka yarahaboreye kubera ubwumvikane buke hagati ya rwiyemezamirimo usanzwe ahakora isuku n’Akarere kamuhaye isoko.

Imbere y'isoko ndetse n'imbere y'amaduka uhasanga ibirundo by'imyanda yahaboreye
Imbere y’isoko ndetse n’imbere y’amaduka uhasanga ibirundo by’imyanda yahaboreye

Iyo uganiriye n’abaturage basanzwe bakora iyi suku bakubwira ko rwiyemezamirimo yabaye abahagaritse kuko Akarere kamwambuye akaba nta mafaranga yo kubahemba afite, aho batarahembwa umushahara w’ukwezi kwa 11 n’ukwa 12.

Ku ruhande rw’abakorera ubucuruzi muri izi santere ngo ntibumva impamvu y’ibi hejuru y’uko amafaranga basabwa bayatangira ku gihe.

Rugamba Philbert umwe muri aba bacuruzi ati:” Nk’ubu njye ntanga ibihumbi 6 bya buri kwezi, ariko reba umwanda ni wose. Abakoraga iyi suku ntibakigaragara twumva ngo barambuwe.”

Kabandana Pascal umuyobozi wa Karongi Unit Cooperative ikora iyi suku we avuga ko ikibazo gishingiye ku kuba amasezerano bari bafitanye n’Akarere yararangiye.

Abacuruzi ntibumva impamvu bari mu myanda kandi bishyuzwa buri kwezi amafaranga y'isuku
Abacuruzi ntibumva impamvu bari mu myanda kandi bishyuzwa buri kwezi amafaranga y’isuku

Ati:”Amasezerano twari dufitanye yo gukora isuku yararangiye, njye mbasaba ko kugira ngo mbe nakomeza bakongera amafaranga kuko nabonaga imirimo yiyongera kandi amafaranga ntayo, nibampamagara hari ikintu bongeyeho nzaza mbikore niba ntacyo buriya bazashaka n’undi nawe aze ashyireho ake “

Muhire Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi avuga ko yumvaga ko ikibazo ari amafaranga y’uyu rwiyemezamirimo atarahabwa kandi nayo agiye kuboneka.

Ati:” Urumva ko bitandukanye, mbere bavugaga ko twabambuye, niba kandi barabonye amafaranga ari make nabwo ntibari guhagarika isuku, ayo mafaranga kandi nayo twarabyohereje amafaranga ageze muri BNR.”

Muhire avuga ko nyuma yo kwishyura aya mafaranga y’umwenda babereyemo rwyemezamirimo, mu gihe bigaragara ko abakoraga isuku batabyumva neza bareba uburyo amafaranga yagenerwaga iki gikorwa yashyirwa ku Murenge, ubuyobozi bwawo bukishakira indi koperative yabikora kandi akaba aribwo bukurikirana imikorere yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu se urabona iyi myanda yaraboze cg irachyari mibisi.ubwose ko mubeshya,mu irembo ry’akarere hameze gutya mu murenge wa Ruganda ubuyobozi bw’akarere bugerayo buciye Gikongoro haba hasa hate?

alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Yewe uyu muntu yafashe amafota kuwakane mugitondo isoko ryaraye ribaye.ntago irubengera haba umwanda ungana gutya.kuko uhari njye macururiza nahakubura nyumankajya kubaza ikibazo.ariko nibabahembe njye naringize ngo arenze amezi abiri.

alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka