Abakora isuku muri CHUB barengeje amezi atatu badahembwa

Abakora isuku mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) barinubira ko bamaze amezi atatu n’igice badahembwa.

Ikibatera inkeke kurushaho ni uko sosiyete ASK - Rwanda yabakoreshaga kugeza mu mpera za Gashyantare 2016, yagiye itabishyuwe amezi abiri, n’ubu batekereza ko yabambuye.

Aha ni ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Aha ni ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Bamwe muri bo bemeye kuvugana na Kigali Today, na bwo nyuma y’akazi kandi bihishe, kugira ngo hatagira ubabona akazabarega bakabirukana.

Bavuga ko ubu babayeho nabi cyane kuko bakorera amafaranga makeya aho abenshi bahembwa ibihumbi 30Frw ku kwezi, bakaba batabasha gukora n’indi mirimo ku ruhande kuko batangira akazi mu museso bakagasoza ijoro riguye.

Umubyeyi umwe yagize ati “Hari abapfakazi batagira epfo na ruguru bazindukira aha umunsi ku wundi. Baba mu mazu bakodesha, bene inzu birirwa babasohora. Aho bikopesha barabamaganye. Turiho nabi, turi abo kurengerwa n’ubuyobozi n’Imana yo mu ijuru.”

Undi na we ati “bagiye kuzatuma dusabiriza bitakabaye ngombwa kandi dufite amaboko dukora.”

Umugabo umwe na we ati “Kubona icyo kurya kereka kwikopesha, hamwe na hamwe twarahambuye, twabaye ba bihemu. Uhura n’uwo wambuye, ukihisha ngo atakubona.”

Yunzemo ati “Uw’inzu aherutse kumpamagara anyishyuza, arambwira ati ‘Rwiyemezamirimo uwo uri kunkangisha, aramutse atabishyuye byazagenda gute?’”

Dr. Augustin Sendegeya, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, avuga ko kuba badafitanye amasezerano n’abo bakozi bituma bo badashobora kubahemba kandi amafaranga ahari.

Ngo basabye ASK - Rwanda kubishyura mbere y’uko na bo babishyura ukwezi kumwe babasigayemo, ariko ngo bahora bemera ko bari bubahembe nyamara ntibabikore. Avuga kandi ko na we atiyishimiye gukoresha abantu badahembwa.

Agira ati “Hari abantu bahemukira abandi kandi bitakabaye ngombwa. Urumva abantu bahembwa amafaranga makeya bamaze amezi angana gutyo utarabahemba, kandi wowe ayawe uyabona, ni ikibazo.”

Amasezerano CHUB yagiranye na ASK-Rwanda ndetse na sosiyete yabasimbuye, ni ukubishyura ari uko bamaze kwishyura abakozi. Izi ngamba bazifashe nyuma y’uko bari basanze hari abo bamara kwishyura bakigendera, bakambura abakozi bo bagasigara bakora batishimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashimira Alias wagerageje gukurikirana iyi nkuru y’aba bakozi bakoreraga company y’isuku ikorera CHUB! Gusa twamubwira ko yayumvishe nabi! Abakozi batahembwe ntago ari abakozi bafitanye amasezerano na CHUB kuko CHUB igirana amasezerano asobanutse na RWIYEMEZAMIRIMO! Ukurikiye neza ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa CHUB agaragaza ko CHUB yafatiriye amafaranga ya Rwiyemezamirimo kugirango nawe abanze ahembe abakozi! Ubu mbaha iki gitekerezo abakozi batishyuwe rwiyemezamirimo yabaye abishyuye ukwezi kumwe, asigaye nayo ababwira ko bihangana nka 2 weeks akabanza akayakusanya akaza akayabaha! byumvikane neza ko CHUB yakoze ibishoboka mukurengera aba bakozi! Nk’uko mubizi rero ibitaro bigendwa na benshi, bishoboka ko hashobora no kugendwa na benshi bafite umugambi wo kwiba iby’umukiliya wa CHUB warangayeho gato, aliko murabyumva ko CHUB nk’ikigo cyakira abantu barenga 500 k’umunsi ushinzwe umutekano atagenda kubintu bya buri wese, bityo dushishikariza abakiliya bacu kwigengesera bagacunga ibikoresho byabo ngo batabyiba, ntaho byahurira no kutishyurwa kw’abakozi ba company y’isuku kuko abakwiba kwa muganga baba " abarwayi biba bagenzi babo, abarwaza biba abarwaza bagenzi babo iyo barangaye gato, n’abandi benshi bagenda mubitaro"! Twihanganishije rwose uwo mubyeyi batubwiye wibwe, tunashishikariza abatugana bose ko bajya bitondera ababatekera imitwe bagamije kubiba ndetse bakarushaho gucunga ibikoresho baba baje bitwaje kugirango bitibwa. Murakoze abadukurikiye!

CHUB PUBLIC RELATIONS yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

nukuri birababaje pe kubona ibitaro nka CHUB byambura abakozi.

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Birababaje cyane kuba biriya bibazo byabo bitangiye kugira ingaruka zitaziguye Ku bagana ibyo bitaro nko kwibwa bya hato na hato Kandi bikagaragara ko babifitemo uruhare. Urugero Ni urw’umudamu waje kubyara muri iki cyumweru gishize bahamwibira valise yuzuye ibyo yari yitwaje byose kandi yari ari muri private room, yarasize akinze agiye aho kubyarira yagaruka agasanga bakinguye bakamucucura. Ari abashinzwe umutekano, ari bamwe Mu baganga bemeje ko nta gushidikanya ko byaba byakozwe na bamwe Mu bahasanzwe baba baracurishije imfunguzo. Igisigaye Ni ukumenya icyo ibitaro bizakorera uyu wibiwe Mu nzu yabyo kandi bigaragara ko nta burangare yabigizemo nabo bakaba babyemera batyo. Birababaje pe.

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Birababaje cyane kubona ibyo bibazo byabo bitangiye no kugira ingaruka Ku baza bagana ibyo bitaro bya CHUB. Byaravuzwe ko muri iyi minsi hari abarwayi bakomeje kwibirwa muri biriya bitaro kandi wakwitegereza ugasanga abo bashinzwe isuku babigiramo uruhare. Urugero rwatangwa Ni umubyeyi uherutse kuhibirwa valise yari yuzuye imyenda yose yari

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka