Abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu bashimwe

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, ubwo hizizwaga umunsi w’Intwari z’u Rwanda, urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana rwashimiye bamwe mu bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu babaha ibiribwa n’ibindi bikoresho byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 203,300 Frw.

Abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside bashimiye urubyiruko, barusaba kwirinda ibibarangaza
Abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside bashimiye urubyiruko, barusaba kwirinda ibibarangaza

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashimiwe ni abatujwe mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, ugizwe n’imiryango 4 y’abantu 24.

Inkunga yo kugura ibi biribwa n’ibindi bikoresho byatanzwe yakusanyijwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers), urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ndetse n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana Kabagambe Geoffrey avuga ko iki gikorwa cyo gushimira abahoze ari ingabo bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakigize ngaruka mwaka.

Avuga ko kubashimira atari igihembo ahubwo ari ukwifatanya nabo kugira ngo babashimire kandi nk’urubyiruko bashima ibikorwa bakoze byo kubohora igihugu uyu kikaba kirimo amahoro kandi gitekanye kubera ubwitange bwabo.

Urubyiruko rukaba rwiyemeje ko rugiye kuzajya rukora igikorwa cyo gusura buri muryango w’uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu hagamijwe gutanga inyigisho ku rubyiruko yo kwigira ku rugero rwabo.

Ati “Kubasura mu miryango yabo turi kumwe n’urubyiruko ni ukugira ngo urubyiruko dufite uyu munsi rubone isomo ryo kwitangira igihugu no gusigasira ibyagezweho n’abakibohoye.”

Imiryango 4 y'abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiwe ihabwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibikoresho by'ishuri by'abana
Imiryango 4 y’abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiwe ihabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibikoresho by’ishuri by’abana

Urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana rukaba rwiyemeje gukora ubukanguramba kugira ngo imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibone ubwisungane mu kwivuza.

Umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu Ndayambaje Eugene w’imyaka 43 yishimiye igikorwa bakorewe kuko kigaragaza urukundo.

Avuga ko kuba cyakozwe n’urubyiruko bigaragaza ko hari abafite umurongo w’urukundo n’ikinyabupfura.

Asaba urubyiruko kwirinda ibigusha n’ibishuko kuko ngo ari byinshi kandi byeze cyane muri iyi minsi.

Ati “Bakomereze aho, basenge Imana ikomeze kubafasha bagende mu nzira nziza kandi itunganye kuko ikintu cyose kitubatse ku Mana kirasenyuka, abantu benshi muri iki gihe cya none barayobye bari mu bintu bibi, bagende mu nzira nziza bareke ibitabafitiye umumaro byose.”

Rutararenga Francois uhagarariye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu murenge wa Kigabiro avuga ko kuba urubyiruko rwifatanyije nabo bigaragaza ubufatanye bw’abanyarwanda.

Aha urubyiruko ubutumwa bwo gutera ikirenge mu cyabo cyane ko bo bafite umugisha wo kuba batozwa neza kubera ubuyobozi bwiza.

Ati “Bakunde igihugu kandi bagere ikirenge mu cyacu tuzi neza ko urubyiruko Leta yacu yabatoje neza kugira ikinyabupfura ari nacyo cyagaragaye uyu munsi.”

Mu mbogamizi bagaragaza harimo kuba hishyurirwa ubwisungane mu kwivuza uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside wenyine ariko abagize umuryango we ntibayihabwe.

Ibyatanzwe harimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, isabune, isukari n'amakaye n'amakaramu
Ibyatanzwe harimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, isabune, isukari n’amakaye n’amakaramu

Ikindi bifuje ko bafashwa kwigisha abana babo kuko bibagora kuko nta kazi babasha kwikorera kabateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kuzirikana intwari z’u Rwanda ari igikorwa gihoraho ariko kikagira umunsi w’umwihariko.

Avuga ko kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda no kuzirikana ubutwari bw’abakurambere bacu baguye u Rwanda bitangiye u Rwanda ari ibintu bihoraho mu mitima y’Abanyarwanda bafite umutima wo gukunda igihugu.

By’umwihariko kuri uyu munsi w’Intwari ukaba ari umunsi uza usa n’aho ari ukubishyira mu bikorwa ariko ubundi bihora ku mitima y’Abanyarwanda bose.

Ati “Kuzirikana ubutwari bwabo ni igikorwa gihora ni igihe duhuye nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uyu munsi wo ni uw’akarusho kuko tubikorera mu ruhame tubasubiza ka gaciro kabo kuko barakihesheje igihe babohoraga u Rwanda.”

Mu bikorwa abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu karere ka Rwamagana bafashwamo harimo kubumbirwa mu makoperative agaterwa inkunga n’akarere irimo kubafasha kwiga imishinga n’amikoro atuma iyo mishinga ikorwa.

Hari ukubafasha mu bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’imibereho ya buri munsi mugihe hari ugize ikibazo kihariye.

Abantu 273 nibo babarurwa mu murenge wa Kigabiro bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri abantu bamugariye kurugamba ubundi nabo bali muntwari zigihugu kuko igihe babikoraga ntakindi bali bagamije uretse kubohora igihugu ababishinzwe nubwo bakoze byinshi ngo imibereho yabo ibe myiza aliko haracyari byinshi bakwiye gufashwamo byumwihariko niba MMI ibaha ubwishingizi bikwiye kuba uko bigenda no kubandi niba ali mutuelle abandi bahabwa nabo bikaba uko buriya abamugariye kurugamba bitandukanye na banezerewe mu Ngabo ikindi amashuli bakwiye gufashwa kurera bariya bana kuko ntabushobozi bundi bafite bwo kubabonera ibyo bakenera ku mashuli harabo binanira ali bazima ibaze rero uwamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu rwose ibyifuzo byabo byumvikane tuzahora dushima ubwitange bwabo *

lg yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Mwagize neza pe! Ariko mumusanire n’iyo nzu

Mukasonga yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka