Abakobwa b’abayobozi muri za Kaminuza bashinze ihuriro ryo gukorera ubuvugizi umukobwa
Muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, havutse ihuriro ry’abakobwa b’abayobozi (Girl’s Leaders Forum), rigamije gukorera ubuvugizi abakobwa ku bibazo bahura nabyo, ndetse no kubagira inama ku myitwarire ibategurire ejo hazaza heza.

“Nkiri umuyobozi w’uburinganire muri Kaminuza y’u Rwanda nabonaga abaza bangezaho ibibazo bijyanye no gutwara inda batifuza, iby’imibereho itari myiza, n’ibindi”,-Nkundimfura Rosette, Umuhuzabikorwa wa GLF, asobanura imbarutso y’iryo huriro ry’abakobwa biga za kaminuza.
Intego ya GLF ngo ni ugushakisha amafaranga yabafasha kwirwanaho bakirinda ubukene butuma bagwa mu bishuko by’ubusambanyi, ariko bakanibanda ku guhugura bagenzi babo kwiyakira uko bari, no guhindura icyerekezo bakareka imyitwarire ibangamiye ubuzima bwabo.

Depite Athanasiya Gahondogo, akaba n’umwarimu muri Kaminuza, yatumiwe mu nama ya GLF agira ati: “Igitekerezo ni icyabo, nibyo bimpa icyizere ko bazagera ku ntego zabo zo kugira imitsindire bifuza no kugera ku myitwarire iboneye, nk’abafite ibyo bayobora muri kaminuza, ndetse n’igihe bazaba barangije amasomo”.
Yavuze ko impamvu ituma bamwe mu bakobwa muri za kaminuza n’amashuri makuru bitwara nabi cyangwa ntibatsinde amasomo, ari uko umukobwa agera muri kaminuza yari amenyereye igitsure, kugenzurwa no gufatirwa ibyemezo, bakaba rero basabwa kumenya ko nta muntu uba akibategeka iyo barangije amashuri yisumbuye.

Umutesi Sylvia wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko hari abakobwa bajya biga bagatsinda neza amasomo yabo, kandi ntibiyandarike, kabone n’ubwo iwabo baba ari abakene cyane.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), cyabaye mu bya mbere byakiriye neza igitekerezo cyo gushinga GLF, kikaba cyayiteye inkunga yo gukora inama ya mbere ihuza abakobwa b’abayobozi muri za kaminuza n’amashuri makuru, kuri uyu wa kabiri tariki 25/06/2013.

GLF yemeza ko nyuma yo gukomeza umushinga wabo muri za kaminuza n’amashuri makuru, bazagana n’amashuri yisumbuye, kandi ngo bazatanga umusanzu wo gukemura ibibazo by’abakobwa bataye amashuri kubera ubukene no gutwara inda batifuza, nk’uko Umuhuzabikorwa w’iryo huriro yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabonye ari byiza cyane nkabana babakobwa tukiteza imbere..bisaba iki kugira umuntu a joininge abandi.
Murakoze
sha umva ko twigenje ingoma yingomba bagore iratumara peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
ko abakobwa baduhagurukiye turabigira gute bagabo bashatse? nimucyo duhaguruke twirwaneho nah’ubundi aba bakobwa barakaye mba nica umwami!!!
ko abakobwa baduhagurukiye turabigira gute bagabo bashatse? nimucyo duhaguruke twirwaneho nah’ubundi aba bakobwa barakaye nica umwami!!!
Congratulations!
This is an excellent concept with empowering and inspiring
consequences! I am looking forwarding to collaborating with you in
in your agenda for girls/women. Together We can Bring about
Change!
abakobwa barakataje kandi baryamiwe kera! reka bashyire igitsina cyabo hejuru maze Imana igihe umugisha.
it’s better to call it ’women leaders forum’, not girls. Think about it please!
KANDI ABAHUNGU MURABE MASO NAHO UBUNDI IBYIZA BYOSE ABAKOBWA BARABIJYANA. DORE MURI KAMINUZA NKURU I BUTARE BACUMBIKIRA ABAKOBWA BOSE BAJE GUTANGIRA KANDI ABAHUNGU BAAKABIHORERA NABO KANDI BAKENEYE AMACUMBI. IMIRIMO IKOMEYE IHEMBA NEZA YUZUYEMO ABAGORE GUSA N’ABAKOBWA, IMYANYA Y’UBUYOBOZI SINAVUGA,NIMUREBA NABI MURAZA GUSANGA AHUBWO ABAKOBWA BARIMO KURYAMIRA ABAHUNGU,MWITONDE.....