Abakirisitu ba paruwasi Nyange bamagana abishe Abatutsi bakanasenya kiliziya
Mu gihe imanza z’abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari barahungiye muri kiriziya ya Paruwasi Gaturika ya Nyange mu karere ka Ngororero zikomeje, abakirisitu basengera muri iyo paruwasi baragaya cyane ubugwari bw’abakoze ayo mahano.
Nubwo nta n’umwe wifuza kuvugwa amazina, ubwo twabasangaga aho basengera ubu, kuwa 18 Ukuboza 2013, abakirisitu biganjemo abagore bavuganaga agahinda bagaya abishe inzirakarengane z’abatutsi bakagerekaho no gusenya ingoro y’Imana cyera yubahwaga.
Umwe yagize ati “ni agahinda katazapfa gushira, iyo umuntu yibutse ibyabaye yibaza niba mu Rwanda hari mu isi icyo gihe cyangwa niba hari i kuzimu”.

Kuba abakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe imbaga y’Abatutsi bagera ku 2000 bari barahungiye muri iyo kiriziya bakomeje gucibwa imanza, abo bakirisitu basanga bikwiye, ko ubutabera bubabaza ibyo bakoze, ndetse bifuza ko n’abatarafatwa bashyikirizwa inkiko.
Bamwe mu bari batuye aho i Nyange mu gihe cya Jenoside bavuga ko ibyabaye byabateye ubwoba, ariko ubu bakaba baratangiye komora ibikomere bahuye nabyo.
Ubu abakirisitu b’iyo paruwasi basengera muri hangar (ibiti bishinze bisakaje amabati), ariko kuribo icyingenzi ni ugusenga si inzu nziza.
Bavuga kandi ko kuba ahahoze kiliziya harashyizwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi bikwiye, ubu bakaba baratangiye gukusanya imisanzu yo kuzubaka kiliziya nshya, nubwo tutabashije kumenya aho icyo gikorwa kigeze.

Mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe i Nyange batawe muri yombi ndetse banaciriwe imanza harimo Athanase Seromba wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi, Gregoire Ndahimana wari burugumesitiri wa komini Kivumu hamwe n’umushoferi watwaraga imwe mu mashini zifashishijwe mu gusenya iyo kiliziya, ubu bose bakaba barakatiwe n’inkiko.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|