Abajyanama ba Perezida Kagame basuye Ingoro yo mu Rukali
Abajyanama ba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’u Rwanda basuye ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa iri i Nyanza mu Rukali kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Ambassadeur Gatete Claver wari uherekeje bagenzi be yavuze ko urwo ruzinduko rwari rugamije kwereka abajyanama ba Perezida amwe mu mateka y’u Rwanda rwo hambere kugira ngo bagire icyo bayamenyaho cyiyongera ku yo bari bafite bumvanye abandi.
Icyifuzo cyo gusura ingero yo mu Rukali cyavuye kuri bo ubwabo; nk’uko Ambasaderi Gatete wari kumwe nabo yabivuze.
Abo bajyanama basuye ibice bitandukanye by’Ingoro yo mu Rukali basoreza ku Nyamibwa z’Inyambo zihororerewe ari nako bagenda basobanurirwa amateka y’abami b’u Rwanda rwo hambere.
Mu kiganiro na Doug Shears umwe muri abo bajyanama ba Perezida Paul Kagame uturuka mu gihugu cya Australiya yavuze ko yabonye ibintu byinshi cyane bikaba byamushimishije.
Mu magambo ye bwite yagize ati “Gusura ingoro yo mu Rukali ni ikintu cyanshimishije cyane ku buryo ninsubira iwacu nzabikangurira n’abandi bahasure”. Ku bwe yifuje ko hagira ikintu gikomeye gikorwa kugira ko kizajye kimurika umuco n’amateka by’u Rwanda mu mahanga.
Abajyanama ba Perezida wa Repubulika Paul Kagame basuye ingoro yo mu Rukali ni bamwe mu bitabiriye inama yabahuje nawe kuva tariki 19 kugeza 21 /03/2012.
Mwene iyi nama iba inshuro ebyiri mu mwaka imwe mu gihugu n’indi mu mahanga nk’uko Ambassadeur Gatete, umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’umwe mu bajyanama ba Perezida yabidutangarije.
Uko urwo ruzinduko rwari rwifashwe mu mafoto:






Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|