Abahabwa inkunga y’ingoboka bashyikirijwe imodoka bemerewe na Perezida Kagame
Abakecuru n’abasaza bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi bahabwa inkunga y’ingoboka, kuri uyu wa 17 Werurwe 2016, bashyikirijwe imodoka bemerewe na Perezida Kagame ubwo aherutse kugenderera Akarere ka Rusizi.
Ubwo Perezida Kagame yari yasuye Akarere ka Rusizi ku wa 30 Kamena 2015, abo bakecuru n’abasaza babrirwa muri 341 bibumbiye muri Koperative Umucyo ikora ubuhinzi bw’urutoki n’ubworozi bamubwiye ko bifuza kugura imodoka izajya ibagereza umusaruro, bakeshya inkunga y’ingoboka, ku isoko.

Icyo gihe Perezida Kagame yahise ayibemerera none bayishyikirijwe uyu munsi ku wa 17 Werurwe 2016. N’ibyishimo byinshi, Umuyobozi wa Koperative Umucyo, Habyarimana Joseph, yashimiye Perezida Kagame ko akomeje kugaragaza ko imvugo ye ari yo ngiro.
Yavuze ko iyo modoka izafasha koperative yabo gukomeza gutera imbere, ariko kandi ikanafasha abaturage bose bo muri uwo murenge.
Ati “Imyaka yacu ntiyabonaga uko igera ku isoko. Twahendwaga ubundi tukanahura n’imvune zo kuyikorera tuyitwara ku isoko.”

Yakomeje agira ati “Ndumva uyu munsi naguruka kubera ibyo Paul Kagame adukoreye. Imvugo ye ni yo ngiro koko!”
Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika, Tugireyezu Venantie, washyikirije iyo koperative iyo modoka yabasabye kuyikoresha neza ikajya koko ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Koperative Umucyo y’abahabwa inkunga y’ingoboka mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi igizwe n’abakecuru 193 n’abasaza 148. Bahinga urutoki kuri hegitari ebyiri bakanorora ihene 56.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye cyane uburyo Prezident wacu agirira urukundo abanyarwanda Oyeee!