Abagore baturutse hirya no hino ku isi bamaze icyumweru mu mahugurwa mu Rwanda

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Jeannette Bayisenge, ubwo yatangizaga aya amahugurwa, yabibukije ko baje guhaha ubumenyi buzatuma babasha guhatanira imyanya ikomeye no gufata ibyemezo, mu miyoborere y’Umuryango w’Abibumbye.

Abagore bayitabiriye uko ari 21 hamwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye bafashe ifoto y'urwibutso
Abagore bayitabiriye uko ari 21 hamwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye bafashe ifoto y’urwibutso

Ni amahurwa amaze icyumweru abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye I Nyakinama mu Karere ka Musanze, akaba yaritabiriwe n’abagore bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi, baturutse ku migabane yose yo ku isi.

Minisititri Bayisenge kandi ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro mu minsi 4 ishize, yagaragarije abayitabiriye uko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye, mu bijyanye n’uruhare rw’umugore, mu nzego zitandukanye z’imiyoborere, uhereye ku rwego rw’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu, bikaba inkingi ya mwamba mu iterambere igihugu kigezeho.

Yagize ati: “Nabaha nk’urugero rw’uburyo 61,3% by’abagize umutwe w’Abadepite ari abagore, biyongeraho 50% by’abagize Guverinema na bo b’abagore, ndetse n’urwego rw’ubucamanza rugizwe na 51% by’abagore.

Ibyo tubigezeho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, aho u Rwanda rwagize amahitamo yo kubaka umuryango nyarwanda, witaye cyane ku guha abagore n’abagabo amahirwe angana kandi rukabigira ihame. Abagore, kimwe n’abagabo, bafite uruhare runini mu kugena amahoro n’umutekano birambye, yaba ku rwego rw’igihugu, uturere ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.

Yungamo ati: “Iyo bigeze ku rwego rwo guhatanira imyanya ikomeye mu muryango w’Abibumbye, by’umwihariko mu birebana n’ubutumwa, usanga hakiri icyuho cy’umubare w’abagore ukiri muto, kubera ibibazo bitandukanye bagenda bahura na byo, bikibabereye inzitizi zituma batabona uko bayihatanira.

Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko aya mahugurwa, ari urubuga ruzafasha mu kuziba icyuho cy'ubusumbane mu bikorwa bya UN
Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko aya mahugurwa, ari urubuga ruzafasha mu kuziba icyuho cy’ubusumbane mu bikorwa bya UN

Aya mahugurwa rero, akaba ari urubuga rwiza n’ishingiro, ryo gusesengura neza uko icyo cyuho cy’ubusumbane cyavaho, binyuze mu kubaka uburambe n’ubunararibonye by’abayitabiriye, bifashe ubutumwa bwo kubungabunga amahoro burushaho kugera ku ntego”.

Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, akomoza kuri aya mahugurwa yahawe inyito igira iti: “Women’s Leadership for Peace Course”, yibukije abayitabiriye ko ikigamijwe ari ukububakira ubunyamwuga mu birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko no gusesengura ibibazo bya politiki zo ku rwego mpuzamahanga, kurinda abaturage no gushyigikira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri rusange.

Akaba yaritabiriwe n’abagore bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bagera kuri 21, b’abanyamuryango ba SWTP (Senior Women Talent Pipeline), baturutse muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Australia, Afurika, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Asia-Pacific.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Rwanda Peace Academy, Ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi UNITAR, U Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro ya mbere, akaba asozwa uyu munsi tariki 9 Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka