Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Namibia biyemeje gushimangira imikoranire

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yakiriye itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihe cy’iminsi irindwi mu Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda avuga ko Depite Mukabarisa Donatille yakiriye bagenzi be ari kumwe na Hon. Edda Mukabagwiza hamwe na Depite Sheikh Musa Fazil Harelimana bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’Inteko z’ibihugu byombi banarebera hamwe ibindi bikorwa byateza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Namibia.

U Rwanda n’igihugu cya Namibia basanzwe bafitanye umubano mwiza ukaba warashimangiwe n’urugendo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri iki gihugu tariki ya 19 Kanama 2019.

Uru rugendo rwabo rwasize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano agamije koroshya kurushaho ubutwererane n’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’umutungo kamere, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n’uburezi.

Ibi bihugu byombi bisanganywe kandi umubano n’ubufatanye mu by’umutekano, aho Polisi z’ibihugu byombi zisanganywe imikoranire ishingiye ku masezerano yashyizweho umukono n’izo nzego zombi mu kwezi kwa 11 muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka