Abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo bibukijwe ibihano bibategereje

Abanyarwanda bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, baributswa ko amategeko n’ibihano biyigenga bihari, mu gihe badashaka gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016 mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, abaturage bitabiriye iki gikorwa basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko n’abakiyitsimbarayeho ibihano bihari kandi bibategereje.

Abaturage bibukijwe ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite amategeko ayihanira.
Abaturage bibukijwe ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite amategeko ayihanira.

Hon.Ignacienne Nyirarukundo, yibukije abaturage ko igihe cyo kubingingira kureka ingengabitekerezo ya Jenoside cyarangiye kuko amategeko ayihanira ahari.

Yagize ati “Abantu bareke kwibeshya, nta n’uwo biteye impungege kwigisha nyine ni byiza ariko nta n’ibintu byo kwinginga. Amategeko arubatse kandi ku bw’igihe kirekire, umuntu wumva ashobora kuvuruganya abanyarwanda, abashyira mu ntimba nta burenganzira abifitiye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, akaba nawe yashimangiye ikibazo cy’ingengabitekerezo ikigaragara kuri bamwe, bakoresheje ikoranabuhanga asaba ababyeyi gukangurira urubyiruko kwitabira ibiganiro kugira ngo rutavaho ruyobywa.

Yagize ati “Urubyiruko ntirwigeze rwitabira ibiganiro, hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside bandika ibintu bitandukanye bishobora kubayobya igihe bari bonyine mu ngo batitabiriye n’ubwo nta mutima mubi baba bafite ariko bagomba gutera indi ntambwe.”

Abaturage bibukijwe ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite amategeko ayihanira.
Abaturage bibukijwe ko ingengabitekerezo ya jenoside ifite amategeko ayihanira.

Alphonse Gahonzire wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko nk’abaturage bakwiye kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge bakirinda ingengabitekerezo.

Ati “Bwa bumwe n’ubwiyunge bahora batwigisha, umuntu atajya abuvuga mu magambo gusa ahubwo twajya tubushyira mu mitima yacu, ukumva ko mugenzi wawe ari umuntu musangiye igihugu.”

Nubwo icyunamo cyasojwe ariko ibikorwa byo kwibuka no gufata m mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, birakomeje kugeza ku italiki 3 Nyakanga 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka