Abageze mu zabukuru bifuza ababegera bakabaganiriza
Bamwe mu bageze mu zabukuru mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ubwigunge kubera kutagera ku bo bifuza no kudasurwa ndetse n’ubukene bukabije kuko barya badakora.
Kagabo Andrew w’imyaka 72 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare. Avuga ko muri rusange imibereho y’abageze mu zabukuru itandukanye bitewe n’uburyo bakuzemo bakibasha kwikorera.
Avuga ko iyo umuntu amaze gukura agashinga urugo atangira no guteganyiriza abamukomokaho haba ku mitungo ndetse n’ubundi buryo ku bakoreye Leta.
Avuga ko uwiteganyirije muri Leta nta kibazo gikomeye ahura na cyo cyane kuko ahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize ariko nanone ngo uwizigamiye imitungo na we ahanini nta kibazo.
Ariko nanone ngo hari n’icyiciro cy’abagobokwa n’abana babyaye mu gihe bo bahiriwe n’imirimo barimo.
Yagize ati “Burya iyo urera umwana uba nk’umwikuriza kuko iyo ugeze mu zabukuru ufite abana ni bo bongera kukurera nawe ukaba umwana nk’uko wabareraga ariko noneho n’iyo wizigamiye umutungo, uraguherekeza ukagira n’uwo usiga.”
Akomeza agira ati “Hari n’udahirwa nk’uko akaba yarakoze akagobokwa na Leta ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Hari ariko n’ikindi cyiciro kigera mu zabukuru kidafite na gifasha, abo ni bo bagora Leta kandi na yo irabizi buri kwezi barahembwa.”
Kagabo avuga ko mu gihe cyabo bakuze hatari amahirwe menshi nk’ahari ubu kuko hari abatarakoreye Leta ngo buri kwezi babone imperekeza abandi bakaba bataragize amahirwe nk’ahari ubu yo kwizigamira muri Ejo Heza.
Ku rundi ruhande ariko ngo bahura n’ingorane nyinshi kuko batabasha kugera aho bifuza, kutagira abo baganira, kugira ikibazo bakabura uwo bakibwira kuko rimwe na rimwe hari n’abadafite telefone n’ubwo na yo ngo idahagije kubakura mu bwigunge.
Ati “Kutabasha kugera aho wigereraga, uwo mwaganiraga ntakugereho uretse kuri telefone kandi twese si ko tuzifite, mbese urebye twiberaho mu bwigunge, tugira indwara ariko nanone tukabura uko twivuza rimwe ukazagera kwa muganga wararembye. Ikindi ni ubukene bukabije kuko turya tudakora kandi rimwe na rimwe udafite ukwishingira.”
Avuga ko baramutse babona abantu baganira bakamenya imibereho yabo byabarinda ubwigunge ndetse bakagira n’icyizere ko bakiri abantu kuko kwigunga bituma bahora mu bitekerezo byinshi.
Yagize ati “Turifuza kwegerwa tukaganirizwa, tugatanga ibitekerezo, tukajya inama, tugahumurizwa tukumva ko turi mu muryango nyarwanda kuko iyo uri wenyine utangira kwitekerezaho, ibitekerezo bikaba inyanja. Iyo nyanja rero utari bwiyambutse nta n’umusare urumva ni ikibazo.”
Nikuze Anna w’imyaka 80 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Musheri. Avuga ko ikimugora cyane ku giti cye ari indwara zirimo rubagimpande n’umuvuduko w’amaraso ariko ahandi ntakibazo kindi kuko yumva agikomeye.
Ibanga ryo kuba agikomeye ngo abikesha indyo ndetse no guhorana umunezero.
Ati “Ubundi kuramba ni ukwirinda umunabi, ugahora useka wishimye kabone n’ubwo wahura n’ikibazo ntugire agahinda kenshi kandi nabwo ugashakisha uko ukavamo vuba ariko nanone ugasenga. Nanone ariko nkeka ko kutarya ibiryo birimo ubuto (amavuta), byaramfashije kuko sinabikoza mu kanwa.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayisire Marie Solange, asaba abakiri bato kurushaho kwegera abageze mu zabukuru bakumva ibitekerezo byabo ariko na bo bikabafasha kutigunga.
Ikindi ni uko abizeza ko Leta izakomeza kubitaho kugira ngo basaze neza ariko nanone abakangurira kwizigamira hakiri kare muri Ejo Heza mu gihe bafite imbaraga kugira ngo bazagobokwe bakuze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|