Abagenzuzi b’imari basanga bigoye kugenzura umuntu ugufataho ibyemezo

Abagenzuzi b’imari mu Ntara y’Iburengerazuba basanga babarirwa ku rwego rwo hasi rutajyanye n’akazi bakora, bigatuma bitaborohera kugenzura abayobozi babafataho ibyemezo.

Abagenzuzi b’imari mu turere nibo bafite inshingano zo kugenzura uko umutungo wa Leta mu bigo biri mu Karere ukoreshwa, ariko bamwe bavuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo ari uburyo usanga bashyirwa ku rwego rwo hasi mu Karere ngo bikaba bitakoroha kugenzura umuntu ugufataho imyanzuro.

Abagenzuzi b'imari mu Ntara y'Iburengerazuba basanga babarwa ku rwego rwo hasi rutajyanye n'akazi bakora ndetse bitanoroshye kugenzura umuntu ugufataho ibyemezo.
Abagenzuzi b’imari mu Ntara y’Iburengerazuba basanga babarwa ku rwego rwo hasi rutajyanye n’akazi bakora ndetse bitanoroshye kugenzura umuntu ugufataho ibyemezo.

Jean Damascene Bizimungu, umugenzuzi w’imari ya Leta mu Karere ka Rutsiro ati “Uribaza uti ese umugenzuzi azagenzura umuntu agaragaze ibyo abonye kandi wenda niwe umuha misiyo niwe umupangira ibyo agomba kwitwaza.

Ugasanga bibaye ngombwa ko agira ukuntu agenda gake, ugasanga hari ibyo atagaragaza kugeza igihe bigaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.”

Bizimungu asanga umuti w’iki kibazo waba ugushakisha uburyo abagenzuzi b’imari bakora bigenga ku buryo ubacunga udasanga ariwe bagenzura.

Francine Umurungi ushinzwe iterambere n’ubuvugizi mu muryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, muri Transparency International-Rwanda we asanga impamvu itangwa na bamwe mu bagenzuzi idakwiye.

Umurungi ushinzwe iterambere n'ubuvugizi muri TI- Rwanda asanga urwego abagenzuzi b'imari babarwaho atari rwo rwo kwitwaza, ahubwo buri wese akoze ibyo ashinzwe ibintu byagenda neza.
Umurungi ushinzwe iterambere n’ubuvugizi muri TI- Rwanda asanga urwego abagenzuzi b’imari babarwaho atari rwo rwo kwitwaza, ahubwo buri wese akoze ibyo ashinzwe ibintu byagenda neza.

Ati “Ntago nibaza ko aricyo kibazo nyamukuru gituma ibibazo bihari bihaba, ahubwo wenda iyo batubwira bati umugenzuzi afite akazi kenshi atabasha kurangiza kose.”

Transparency iherutse gushyira uherutse gushyira hanze ubusesenguzi kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2013-2014, buguragaza ko imwe mu mbogamizi zikomeje gutuma mu bugenzuzi bw’Uturere hagaragara amakosa ari ukuba byinshi mu bigo biri mu Karere byiganjemo ibitaro n’amashuri usanga batabifititeho uburenganzira busesuye, nyamara ugasanga karabarwaho amakosa yabyo.

Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu kubahiriza inama kagiye kagirwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, ku rwego rw’igihugu kakaza ku mwanya wa karindwi aho kiyongereyeho amanota 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu wo muri Trans. Rwanda ntazi amahame agenga umwuga wa abagenzuzi pe, ibyo bakubwira ni Ihame rizwi kw Isi hose, Independence of Auditors iyo ibaye compromised cyera umwuga uba waphuye, ntawugenzura umufatira ibyemezo. igihe icyi kibazo kitarakemuka mu rwanda ni ngombwa ibibazo mumicungire y Imari ya L etat ntabwo izajya ivugwa na ba auditors! Ibyo biranzwi rwose! nimushake umuti w Ikibazo

akandi yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

bravo kuri karongi mugucunga neza ibya rubanda.

J.Bosco yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

ibyo umugenzuzi mugenzi wacu avuga nibyo dukwiye guhabwa ububasha kuko hari aho ugera ukabona koko udakwiye kuvuga byose kumpamvu zitandukanye

FABIEN yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka