Abagenerwabikorwa ba FARG barishyuza inkunga yabo itarabageraho

Abagenerwabikorwa b’ikigega gishinzwe gufasha abatishoboye mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubaha inkunga yabo batabonye.

Bamwe mu bafashwa na FARG bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko baherukaga guhabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka muri Mata 2015.

Ruberangeyo Theophile, umuyobozi wa FARG, na yemeje ko amafaranga akiri muri MINICOFIN.
Ruberangeyo Theophile, umuyobozi wa FARG, na yemeje ko amafaranga akiri muri MINICOFIN.

Ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere bwari bwarababwiye ko buzabaha amafaranga ibihumbi 70 mu mpera z’umwaka, batungurwa no gusanga bahawe 22,500FRW gusa. Kuri ubu, barasaba ubuyobozi kubaha amafaranga yasigaye.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ni bo babitwibwiriye ko bazaduha amafaranga y’ibihembwe bitatu ariko twatunguwe no guhabwa ibihumbi 22 na 500 kandi twabuze aho tubariza”.

Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Nyamata, Karera Jean Paul, avuga ko icyo kibazo cyatewe n’uko amafaranga FARG yaboherereje ari make.

Yagize ati “Ntitwabashije gutanga amafaranga y’ibihembwe byose kuko FARG yatwoherereje amafaranga make kandi iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere, dutegereje igisubizo bazaduha”.

Gakwerere John, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Bugesera, na we yemeza ko iki kibazo cyatewe no kuba FARG yarohereje amafaranga make akavuga ko FARG yari ikinoza urutonde rushya rw’abagomba kujya bahabwa iyi nkunga.

Ati “Gusa twandikiye FARG ku rwego rw’igihugu, badusubiza ko ubu amafaranga yabo ari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, nkaba mbizeza ko mu gihe cyose azatugereraho tuzayaha yose, kuko twabahaye ay’igihembwe cya mbere cya 2015-2016”.

Iki ni ikibazo kiri mu Karere ka Bugesera kose. Ubusanzwe ababarirwa muri 999 ni bo FARG iha inkunga y’ingoboka. 48 muri abo bagahabwa inkunga yihariye, aho bagenerwa ibihumbi 7500 buri kwezi.

Ruberangeyo Theophile, Umuyobozi wa FARG ku rwego rw’igihugu, na we yemeje ko amafaranga FARG yayohereje muri MINICOFIN akaba ari yo akiri. Yirinze kuvuga igihe bazayobonera kuko bo nka FARG barangije akazi kabo kandi ngo nta kindi bakongeraho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka