Abagenda mu Mujyi wa Kigali bemeza ko ubwiherero rusange buje bukenewe

Ahitwa kuri 12 mu mahuriro y’imihanda y’uva i Burasirazuba winjira i Kigali, ukomeza ujya i Remera, ujya i Kimironko ndetse n’uwambuka igishanga cya Nyandungu werekeza i Masoro kuri Kaminuza y’Abadivantisiti, hari utuyira dushamikiyeho twinjira mu rufunzo rw’icyo gishanga.

Umujyi wa Kigali urimo kubaka ubwiherero rusange ahantu hatandukanye
Umujyi wa Kigali urimo kubaka ubwiherero rusange ahantu hatandukanye

Ukurikiranye utwo tuyira ngo urebe amaherezo yatwo, usanga duhinira hafi cyane hari ibisogororo, biterwa n’uko abantu bahihagarika ndetse n’abadatinya kwitabara mu buryo bukomeye.

Iyo myanda yose iratemba ikajya mu mazi yuhirwa urusobe rw’ibinyabuzima bigize icyo gishanga cyagizwe Pariki, hamwe mu hantu hatangiye gukurura ba mukerarugendo baza gusura Umujyi wa Kigali.

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto muri uyu Mujyi ari mu bakoresha ubwo bwiherero butemewe, ariko ngo ni ku bw’amaburakindi kuko nta bundi buri hafi aho.

Uwo mumotari yagize ati “Aka kayira ntabwo ari akambuka igishanga ahubwo abahanyura ni ababa bagiye kwiherera kubera ko nta bundi bwiherero babona hafi. Iyo umuntu ahageze akubwe ahita ahanyura, ntabwo bitanga isura nziza ku Gihugu kuko hano hateganywa kujya Pariki”.

Mu bice bya Nyabugogo n’ubwo hari ubwiherero rusange ku marembo ya Gare, benshi mu bahagera ndetse n’abahakorera, ntabwo batekereza kujyayo ahubwo bahinira hafi mu bikari cyangwa inyuma y’inzu zihari.

Uwo twasanze yihagarika muri ruhurura imbere y’amarembo ya Gare yagize ati “Mbwira niba ari ikosa nakoze wenda nisubireho, ariko buriya numvaga nta kundi byagenda kuko ntabwo byari kunkundira, nturi umugabo! Ni ko byagenze kandi n’iyo haza kuba hari ubwiherero hafi ntabwo mba nagiyeyo”.

Hari aho abaturage bihereraga mu bihuru bakangiza ibidukikije
Hari aho abaturage bihereraga mu bihuru bakangiza ibidukikije

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari ahantu henshi bugiye gushyira ubwiherero rusange, mu rwego rwo gufasha abagenda muri uyu Mujyi kwirinda kwituma ahabonetse hose.

Mu ntango z’iki cyumweru Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, yatangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda ko ubwiherero buzashyirwa aho abagenzi binjirira mu Mujyi wa Kigali, aho bategera ari benshi cyane, ndetse no mu mihanda bidagaduriramo(Car Free Zone) i Remera no mu Biryogo.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko ubwiherero muri za ‘Car Free Zones’ bwo bwatangiye kubakwa, ku buryo Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Commonwealth (CHOGM), izateranira i Kigali muri uku kwezi izasanga bwararangije kubakwa.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko ubundi bwiherero buzubakwa ahari ibyapa bitegeraho abantu benshi mu Mujyi, ndetse no ku bwinjiriro bwawo, bukazatangira kubakwa muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari ugiye gutangira (2022/2023) guhera muri Nyakanga.

Agira ati “Umushinga mugari wo kubaka ubwiherero urahari cyane cyane aho abantu bategera imodoka, ndetse n’ahantu abagana Umujyi batungukira”.

Inzira igana aho bajya kwiherera hatemewe
Inzira igana aho bajya kwiherera hatemewe

Ingero z’ahazubakwa ubwiherero bw’abinjira i Kigali nk’uko uyu muyobozi abisobanura, ni i Kabuga kugira ngo hazajye hafasha abava i Rwamagana, i Masaka ahahingukira abava i Nyakaliro, mu Nzove ku baturuka mu Majyaruguru ndetse na Kigali ku baturuka hirya y’i Nyamirambo.

Uretse ubwiherero Umujyi wa Kigali urimo no kubaka ubwugamo bushya bw’abagenzi, ku byapa byose bakunda gutegeraho imodoka rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka