Abagenagaciro bo mu Karere bariga uko ikoranabuhanga ryarushaho kubafasha kunoza ibyo bakora

Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda - IRPV), rufatanyije n’Umuryango uhuza abagenagaciro ku rwego rwa Afurika (African Real Estate Society - AfRES), bateguye inama y’iminsi ibiri, ihuza abanyamwuga batandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bagamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’umwuga w’igenagaciro.

Iyo nama yabereye i Kigali, yahuje abagenagaciro bo mu Karere k’Iburasirazuba karimo ibihugu bigera kuri 11, ikaba yitabiriwe n’abiganjemo abo mu bihugu by’u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, n’abantu bo muri Nigeria.

Mugisha John, Umuyobozi (Chairperson) w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, yatangaje ko bahuye tariki 25 - 26 Gicurasi 2023 kugira ngo baganire ku mwuga w’igenagaciro, ku bijyanye n’urwego imitungo itimukanwa iriho muri ibi bihugu, n’icyo ikoranabuhanga ryafasha mu bihe biri imbere.

Ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga (Artificial Intelligence) mu igenagaciro, Mugisha avuga ko nko mu Rwanda bamaze igihe barikoresha, kandi ko ribafasha cyane. Ati “Dufite sisiteme ikoresha Artificial Intelligence ikura amakuru mu zindi sisiteme za Leta cyane cyane sisiteme y’ubutaka (Land Administraation Information System) iduha amakuru ari mu byiciro bibiri. Amakuru ya mbere ni ajyanye na ba nyiri imitungo kugira ngo turebe niba umuntu tugiye gukorera niba uwo mutungo koko ari uwe. Tubona amazina ye, tukabona n’uko ubwo butaka bungana. Icya kabiri tubona ni ukureba niba hari ubutaka bwagurishijwe mu bihe byashize, bwagurishijwe angahe, kuko igenagaciro rigendera ku makuru y’ibiciro biriho igihe abantu bahererekanya ubutaka bagurisha. Tureba n’uko indi mitungo yo muri ako gace yagiye igurishwa, yagurishwaga angahe. Ni amakuru y’ibanze adufasha kugira ngo tubashe kugena agaciro k’umutungo runaka.”

Mugisha John, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abagenagaciro mu Rwanda
Mugisha John, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda

Mugisha avuga ko gukoresha ikoranabuhanga Artificial Intelligence babitangiye mu kugaragaza ibiciro ibintu byagiye bigurishwaho mbere, iryo koranabuhanga rikazajya rinabafasha mu gukora ibiciro ngenderwaho mu gutanga ingurane ku bantu bimuwe ku bw’inyungu rusange.

Naho ku mpungenge z’uko ikoranabuhanga rishobora gutuma abakora igenagaciro babura akazi, Mugisha avuga ko nta mpungenge zihari kuko iryo koranabuhanga n’ubundi rikenera umuntu urikoresha.

Ati “Icyo ikoranabuhanga rizadufasha ni ukubikora neza rikaduha amakuru dukeneye kugira ngo adufashe, no kubyihutisha kugira ngo tubashe gutanga igenagaciro mu gihe gito gishoboka.”

Rhona Nyakulama Butare
Rhona Nyakulama Butare

Rhona Nyakulama Butare, inzobere mu micungire y’ubutaka n’iterambere ry’imijyi, na we yemeza ko ikoranabuhanga ryitezweho kuzana impinduka mu buryo igenagaciro rikorwamo.

Ati “Muri iki gihe ikoranabuhanga rirahindura imikorere mu bintu bitandukanye haba mu buzima, mu bwikorezi, mu nganda, ndetse no muri serivisi zihabwa abaturage. Rero no mu bijyanye n’igenagaciro birumvikana ko kurikoresha bizateza imbere ndetse bikihutisha ibyo dukora, cyane cyane mu kubona amakuru no kuyabika.”

Mukamana Espérance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority), yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro, bakaba banishimira ko yabereye mu Rwanda.

Ati “Icyo iyi nama idufasha ni uko umwuga w’igenagaciro tuzarushaho kuwunoza cyane kugira ngo haba mu bijyanye no kwimura abantu kubera inyungu rusange (Expropriation) n’ihererekanya ry’imitungo itimukanwa, bizajye bikorwa neza, kubera ko iyo umwuga w’igenagaciro wateye imbere, kandi hagakoreshwa ikoranabuhanga, bituma bikorwa neza, ndetse bigatuma n’ibiciro by’ubutaka biba mu rugero, ntibitume abantu bahendwa cyangwa ngo bahende abandi, iyo hari ibiciro fatizo byashyizweho hakurikijwe amategeko, ndetse hakurikijwe n’ikoranabuhanga.”

Mukamana Espérance, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubutaka mu Rwanda
Mukamana Espérance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda

Mukamana na we asanga ikoranabuhanga ari ingenzi ahereye nk’aho barikoresheje mu kwandika ubutaka bikihuta, bigatuma ndetse ibindi bihugu biza kwigira ku Rwanda.

Ati “Ubu turatanga ibyangombwa by’ubutaka dukoresheje ikoranabuhanga (e-title) guhera mu kwezi kwa mbere 2023 umuntu arasaba serivisi y’ubutaka akabona icyangombwa cyo kuri telefone atagombye kujya gutonda imirongo ku mirenge n’ahandi hatangwa serivisi. N’ibi rero byo kugena agaciro, no kubona ibiciro buri mwaka bizadufasha no gushyiraho sisiteme yo kugena agaciro ku buryo ari ugura, ari ugurisha, ari inzego za Leta zimura abantu kubera inyungu rusange, byose bizajya byihuta kubera ikoranabuhanga, kandi binatume ibiciro by’imitungo itimukanwa biri mu rugero rumwe.

Kuba bahuriye hamwe baturutse mu bihugu bitandukanye, ngo birabafasha guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, dore ko mu Rwanda urugaga rw’Abagenagaciro (IRPV) rwatangiye gukora mu mwaka wa 2010, mu gihe hari ibindi bihugu byari muri iyi nama nka Kenya na Nigeria byatangiye kera cyane ibijyanye n’igenagaciro, abo mu Rwanda na bo bakaba bateganya no kuba barenga ku kwigira ku byo mu Karere, bakajya kwigira no ku bindi bya kure bifite ubunararibonye bwisumbuyeho.

Nicky Nzioki, Umuyobozi wa AfRES muri Afurika y'Iburasirazuba
Nicky Nzioki, Umuyobozi wa AfRES muri Afurika y’Iburasirazuba

Nicky Nzioki uyobora Ihuriro ry’Abagenagaciro muri Afurika y’Iburasirazuba, yashimye imigendekere myiza y’iyi nama yabereye i Kigali mu Rwanda, ashima n’uko bakiriwe.

Yavuze ko gukorera hamwe nk’Akarere ari ingenzi mu kunoza ibyo bakora, na we ashimangira akamaro ko kwigiranaho no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Biradufasha kuba umuntu yakorera mu gihugu cyose cyo mu Karere nta mbogamizi kuko ubumenyi n’imikorere ari imwe, kuko twese tugerageza guhanahana amakuru.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka