Abagatulika bavuka mu Byimana batanze umusanzu wo gusana Kiliziya yabo

Abakristu Gatulika bavuka muri paruwasi ya Byimana batuye mu mujyi wa Kigali bihurije hamwe batura igitambo cya misa, cyabereye muri chapelle ya St Paul tariki 17/03/2013, banungurana ibitekerezo ku musanzu wa buri wese hagamijwe gusana paruwasi yabo ya Byimana.

Ku ikubitiro abavuka muri paruwasi ya Byimana batuye mu mujyi wa Kigali batanze amafaranga akabakaba miliyoni 2 n’ibihumbi 200, kandi ngo ni igikorwa kizahoraho kugeza paruwasi ya Byimana yuzuye.

Ikigamijwe ni ugufasha abakristu basengera muri paruwasi ya Byimana gusengera aheza kandi bakanasenga bisanzuye dore ko paruwasi yari ihasanze yari ntoya ndetse inashaje; nk’uko byatangajwe na Matabaro Alexis ari nawe muhuzabikorwa w’abakristu gatulika bavuka muri paruwasi ya Byimana ariko batuye mu mujyi wa Kigali.

Imirimo yo gusana Paruwasi Gatulika ya Byimana yaratangiye.
Imirimo yo gusana Paruwasi Gatulika ya Byimana yaratangiye.

Kiliziya ya Paruwasi ya Byimana yabaye ntoya kuko abakristu biyongereye bigatuma abakristu benshi bumva misa bahagaze hanze, haba ku zuba rikabacikiraho haba mu mvura bakanyagirwa; nk’uko Matabaro yakomeje abisobanura.

Nubwo abari i Kigali bakisuganya ngo batange umusanzu wabo ubu imirimo yo kuvugurura iyo paruwasi yaratangiye kandi n’abakristu bahasengera bishimiye icyi gikorwa kuko cyaziye igihe nk’uko babidutangarije ubwo twageraga aharimo kubakwa paruwasi ya Byimana.

Uwitwa Mubanda Robert yavuze ko iki gikorwa cyabashimishije kuko bizabafasha kujya basengera ahantu hagari kandi hisanzuye bityo bagakurikirana ijambo ry’Imana batekanye kandi batanabyigana nk’uko byari bisanzwe.

Ubuyobozi bwa paruwasi ya Byimana burakangurira abakristu gatulika bahakomoka yaba abahatuye cyangwa abatuye ahandi gutanga umusanzu wabo maze inzu y’uhoraho ikagurwa kandi ikanasa neza biryo n’abahasengera bakabasha kwisanzura no kumva ijambo ry’Imana batuje.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka