Abafite ubumuga bakangurira bagenzi babo kureka gusabiriza

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rusizi barasaba bagenzi babo bagisabiriza kubireka bakihesha agaciro, bihangira imirimo ibasha kubatunga.

Babivuze kuri uyu wa kane tariki 3 Ukoboza 2015, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, bagaragaza bimwe mu bikorwa bakora bibafasha kwiteza imbere badasabirije.

Abafite ubumuga bagurirwa inkweto bakora mu ikiroro cyo kwizihiza umunsi wabo.
Abafite ubumuga bagurirwa inkweto bakora mu ikiroro cyo kwizihiza umunsi wabo.

Nshimiyimana Cesar, umwe mu bafite ubumuga ukorera muri koperative Icyizere – Rusizi, avuga ko ababazwa na bagenzi be birirwa mu muhanda basabiriza bitwaje ko bafite ubumuga. Avuga ko asanga ari ingeso mbi kandi itesha agaciro yuikora.

Yagize ati “Ikintu nasaba bagenzi bajye icya mbere ni ukubaza kumenya kwiha agaciro nk’uko umukuru w’igihugu cyacu ahora abitubwira, kugira ngo sosiyete iguhe agaciro ni uko nawe ugomba kubanza kukiha nta waguha agaciro kawe uhora umutegeye akaboko ngo mpa.”

Inkweto zikorwa n'abafite ubumuga.
Inkweto zikorwa n’abafite ubumuga.

Tuyisenge Jean Pierre nawe afite ubumuga bw’amaguru, avuga ko mbere yo kwiteza imbere abyaza impu umusaruro azikoramo inkweto, yabajye kwigirira icyizere ajya kwiga imyuga ubu ageze ku rwego rwo kwigisha bagenzi be gukora ibikorwa bitandukanye biva mu mpu.

Ati “Mbere yo kugera kuri ibi bikorwa nabajye kwiha icyizere ndamvuga nti ubu ngubu nkoze iki nakigeraho. Nahise mfata inzira ijya kwiga imyuga niga gukora inkweto nzikuye mu uruhu none ubu ngeze ku rwego rwo kwigisha bagenzi bajye gukora ikweto.”

Bavuga ko intambwe bamaze kugeraho ishimishije, kuko ngo ntawasubira mu ingeso yo gusabiriza kubera ibikorwa babona bamaze kugeraho, kuko muri bo ntawabura amafaranga yo kwikenura no gukemura ibibazo baba bafite.

Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel,yasabye abagifite imyumvire yo kubaheza bavuga ko ntacyo bashoboye kuyireka, kuko ibikorwa bya bagenzi babo byivugira.

Renzaho Faustin umuhuzabikorwa w’abafite umubuga mu karere ka Rusizi avuga ko bazakomeza kwigisha abagisabiriza kubireka, kuko hari ababifata nkumwuga bigakomeza kubamugaza mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka