Abafashwaga muri VUP bagiye kugabanywa
Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura gahunda yo kugabanya uturere twakorerwagamo gahunda yiswe Vision Umurenge Program (VUP). Iyi gahunda ifasha abaturage mu buryo bw’imfashanyo-ngoboka, abahabwaga akazi n’izindi nyungu zishingiye kuri iyo gahunda.
Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Rugamba Egide, tariki 30/01/2012, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’uburasirazuba ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012-2013 Uturere tumwe na tumwe tutazahabwa amafaranga yo gukomeza ibikorwa bya VUP.
Rugamba avuga ko Guverinoma y’u Rwanda isanga hari Uturere tumwe twamaze kwiteza imbere ku buryo tutagikwiye gukorerwamo gahunda zihariye zo kuzamura Imirenge ikennye y’icyitegererezo. Uyu muyobozi ariko ntabwo yavuze amazina y’uturere tuzavanywa muri iyo gahunda.
Mu mwaka w’ingengo y’imari utaha gahunda za VUP zizakorerwa mu turere duke tukiri inyuma mu iterambere n’ibikorwaremezo. Utundi twasabwe gutegura izindi gahunda zo kwiteza imbere kurusha kurambiriza ku nkunga zitwa iz’Imirenge ikennye y’icyitegererezo.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|