Ababoha uduseke barasabwa kubinoza kugira ngo bibahe agaciro n’ubukire
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali asaba ababoha uduseke bo muri uwo mujyi kunoza uwo murimo bakora ukabahesha agaciro bikabongerera ubukire kuko agaseke nako gafite agaciro mu muco nyarwanda.
Ubwo yatangizaga itorero rya ba “Mutima w’Urugo” (ababoha uduseke) bo mu mujyi wa Kigali, ribera i Nkumba mu karere ka Burera, tariki 20/09/2012, Fidele Ndayisaba yabwiye izo ntore ko kuba barazanywe mu itorero ari ukugira ngo umurimo wo kuboha agaseke ukomeze utezwe imbere kandi uteze imbere abawukora mu mujyi wa Kigali.
Agira ati “Agaseke rero ni ak’agaciro, gafite agaciro gakomeye mu muco w’Abanyarwanda noneho mwebwe muri mu mwuga wo kukaboha bikongera ka gaciro kuko icyo tugategerejemo ni uko kababeshaho kakabakiza kakabongerera ubukungu”.
Akomeza avuga ko impamvu ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwiyemeje kwita k’ububoshyi bw’agaseke n’ababukora ari ukugira ngo bakomeze babiteho kuko kuboha agaseke ari ingirakamo, bikaba bibafitiye akamaro kandi bikazakomeza kukabagirira.
Guhuriza ababoha uduseke bo mu mujyi wa Kigali mu itorero ni ukugira ngo abitabira uwo murimo bawitabire neza, bawiteho, bawunoze kandi bihute kugira ngo bakomeze umuvuduko ukenewe ubaganisha ku bukire nk’uko Ndayisaba abihamya.

Ibyo ababoha uduseke bazigira mu itorero byose ni ibyo kugira ngo bagire ubukire kandi babe mu Rwanda rukize. Bakaba basabwa kuzarangiza itorero bafize icyo batahanye bazigisha abataraje mu itorero.
Amwe mu masomo bazigiramo, harimo ayo guhindura imyumvire ndetse n’ayo kunoza umurimo wo kuboha agaseke.
Uwimana Joselyne atuye mu karere ka Gasabo, ni umwe mu baboshyi b’agaseke bari mu itorero. Avuga ko yishimiye kujya mu itorero kuko yigiramo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ndetse akaba yigiramo n’uburyo agomba kunoza umwuga we wo kuboha agaseke.
Agira ati “…kunoza ibyo dukora, tunoza ariko mu muco, mu myifatire no mu kinyabupfura. Tunoza muri bagenzi bacu kugira ngo n’umuntu uzaza kugura cya gihangano cyacu, azakigure kinoze mu mucyo no mu bikorwa”.
Bamwe mu ntore baganiriye na Kigali Today batangaza ko kuboha uduseke bibatunze bikaba bibafitiye akamaro ku buryo babasha kubona amafaranga yo kwizigamira ndetse n’ayo gutungisha imiryango yabo.
Intore za ba “Mutima w’Urugo” bo mu mujyi wa Kigali baboha uduseke zitabiriye itorero ni 431, barimo umugabo umwe gusa. Batangiye itorero tariki 18/09/2012, bazarisoza tariki 30/09/2012.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi ni intore ziri mu itorero i Nkumba ntabwo ari abasirikare...abajya mu itorero bose bambara iyi myenda....
none ko nyobewe bibeshye ifoto? Ingabo z’urwanda nizo ziboha agaseke? ibi biriomo urujijo munkuru