AERG & GAERG barashimira igihugu ubumenyi cyabahaye
Abanyamuryango ba AERG & GAERG barashimira igihugu ubumenyi cyabahaye kuko mu gihe abandi bigishwa n’imitungo y’ababyeyi, bo bigishijwe n’igihugu.
Byagarutsweho Ku wa 3 Mata 2016 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’ibikorwa by’uyu muryango by’umwaka wa 2016.

Ni umuhango wabereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Karangazi; ahari ubutaka bwa hegitari 130, bahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Habonimana Charles, Umuyobozi wa GAERG, avuga ko bishimira ko ababarokoye jenoside banabareze bamwe bakaba batangiye kugira icyo bigezaho.
Ngo bamwe bamaze kwiga amashuri menshi kugera ku cyiciro cya nyuma (PhD), abandi benshi na bo ngo barangije 12 kandi nta “munsi y’urugo”.

Ati “Ntawufite amashuri ari munsi ya 12, ariko dufitemo n’abadogiteri. Ariko ibyo ntwabwo twabyihaye kubera munsi y’urugo nta hari hahari, mu gikumba nta cyarimo, mu rwuri nta cyari kirimo, twigishijwe n’igihugu kitugira abanyabwenge.”
Habonimana Charles akomeza avuga ko abize amashuri yisumbuye kera ndetse na kaminuza babyigishwaga n’imitungo y’ababyeyi babo nk’inka n’amasambu.
Habonimana avuga ko ubwenge bafite butangiye kubafasha kunganira igihugu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, na we ashima ibikorwa bya AERG na GAERG kuko bigaragaza ko bafite ikizere cy’ubuzima.

Ngo kuba uru rubyiruko rwiyemerera ko rwize amashuri rukagera ku rwego rwa “PHD”, ngo ni icyizere rumaze kwiremamo kandi ko imbere habo ari heza bishingiye kuri icyo cyizere biremyemo.
Ati “Amashuri mwize, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mwatubwiye bigaragaza ko “i Kanani” mwahageze, n’utarahagera arahareba. Mwirememo icyizere cyo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.”

Ni ku nshuro ya 2 habaho icyumweru cy’ibikorwa bya AERG & GAERG. Muri uyu mwaka, ibikorwa byakozwe bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 115.
Byibanze ku kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uturima tw’igikoni, gutera ibiti, gusura ababyeyi b’incike, abahishe abatutsi ndetse n’ababarokoye.




Ohereza igitekerezo
|
nukuri igihugu cyatubereye umubyeyi! ndashima cyane aerg% kuko yibuka gshima! kdi imbere thafiteho intego! hari ubwo nacara nkibza iyo igihugu kidutererana twari kuba abandi! imbaraga zubwenge twazibonye kubwigihugu! natwe imana ikomeze kuturinda! dukorere igihugu! Aerg+Gaerg! ni umuryango twabnyemo ababyeyi!
gushima ni umuco mwiza wa kinyarwanda , ariko gushima nyako ni ugukoresha neza ubwo bumenyi mwahawe ni iguhugu , kandi nukuri mwarabitangiye , bana mwarakotse Genocide yakorewe abatutsi , iki nicyo gihe cyanyu ngo mukorere igihugu cyanyu muhagarare gitwari , abashatse ko mushira baterwe isoni kandi bigaye kubano ko hari aho mugeze kandi heza batabifurije , mukomere bana b’u Rwanda