Dr. Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mirimo ye mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kubera gusinda, agiye gusohora igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitabo yise ‘Imbaraga zo gushishoza’.
Nyuma y’igihe ababyeyi bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Mareba ho muri Bugesera bagaragaza imbogamizi zo kutagira urugo mbonezamikurire rubegereye, ubu barishimira ko urugo rwamaze kuboneka, rukaba rugiye gufasha abana babo mu mikurire.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu Zhenli, Umugaba w’Ingabo z’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Mu Ihuriro rya 16 ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ryasojwe tariki 29 Ukwakira 2023 hatowe abarinzi b’Igihango barindwi muri bo harimo n’abanyamahanga bane kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aho mu Turere twose hatewe ibiti bisanzwe ndetse n’ibivangwa n’imyaka, nyuma yawo hakorwa amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego (…)
Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu mpera z’icyumweru yifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club ryabereye kuri Intare Conference Arena, asaba abakiri (…)
Nyuma y’uko ibice bitandukanye by’Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo byimuwemo abari batuye ahabashyira mu byago, abayobozi bashya batowe basabwe gufatanya n’inzego gukumira uwanyura muri ayo matongo akagirirwa nabi.
Ku Gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri.
Abanyamuryango ba Unity Club basaga 100 muri izi mpera z’icyumweru bateraniye kuri Intare Conference Arena mu nteko rusange n’umwiherero wa kane wa Unity Club ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yahagaritse by’agateganyo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uherutse gufungwa akekwaho ruswa, inasaba Komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura.
Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye kuvugurura amasangano y’imihanda ya Kimihurura, hakaba hagiye gushyirwa inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru, hagamijwe kongera ibikorwa remezo bya siporo. Hazashyirwa n’intebe rusange, iyo mirimo yo kuhatunganya ikazamara ibyumweru bitatu.
Abanyarwanda bajyana amata mu mujyi wa Goma bavuga ko bahutazwa mu gihe hari umutekano mukeya ndetse bikagorana kubishyura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), cyatangaje ko kimaza gushora arenga miliyari icyenda mu gufasha inganda mu kwiteza imbere.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko umwaka wa 2023 uzarangira uturere tudafite abayobozi twamaze kubahabwa.
Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Karere ka Muhanga baratabaza ku bibazo bahura nabyo birimo gukubitwa, kubohwa, kunenwa, no kubura ubuvuzi kandi bafite imiryango bakomokamo cyangwa ubuyobozi buwkiye kuba bubareberera.
Hari igihe umuntu acikwa arimo gutegura ifunguro, agashyiramo umunyu mwinshi cyangwa urusenda ukibaza uko wabigabanyamo bikakuyobera. Nyamara hari uburyo butandukanye ushobora kwifashisha utagombye kongeramo amazi menshi ngo usange wangije ifunguro ryawe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abashoramari biyemeje kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 13 rihagaze, bumvikanye uburyo bwo kubaka iri soko, rikazuzura mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Madamu Nyirasafari Esperance yagaragaje ko ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire riherutse gukorwa ryerekanye ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Mu gihe abantu bakoreraga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bari bamenyereye gukosorwa ibizamini bagahabwa amanota n’abapolisi harateganywa ko bazajya bakosorwa n’imashini bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Nyuma y’imyaka itatu ahawe indangamuntu yongereweho imyaka 10, kuba itari yakosorwa bikaba byaratumaga hari serivisi adahabwa, Eric Habimana w’i Bweya mu Murenge wa Ndora, yakiriye indangamuntu ikosoye ku wa 26 Ukwakira 2023.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr Usta Kaitesi, aramagana abitwaza Imana bahanurira abaturage babaka amafaranga, agasaba amadini baturukamo gukumira iyo mikorere.
Mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’ ibera i Buruseri mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro na Amina Muhammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Amajyambere ya Pologne (BGK), amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 23 z’ama Euro (angana na Miliyari 29Frw), azafasha mu bikorwa byo koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), yashyikirije imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo abamugariye ku rugamba bo mu Turere dutanu tw’Igihugu.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, arishyuza umugabo babyaranye abana, indezo y’ibihumbi 200Frw kugira ngo abashe kohereza umwana we ku ishuri.
Umukecuru witwa Nyiransababera Xavera wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, ari gusembera mu baturanyi, nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsemo n’inzu yari atuyemo butejwe cyamunara ku nguzanyo atigeze ajya gusaba muri banki.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’, irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku itariki 24 Ukwakira 2023, ni bwo uwitwa Nsengiyumva Jean Paul, wo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, yagize impungenge z’imyaka ye y’ibirayi ajya kuyirinda, ageze mu murima agwa mu gaco k’amabandi baramukomeretsa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika atari ibintu byo gushima ariko kandi abantu bakwiye kureba mu buryo bwagutse inkomoko nyamukuru iba yatumye bibaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.