Kate Bashabe, umunyamideli wubatse izina rikomeye mu Rwanda, binyuze muri Fondasiyo yise Kabash Care ndetse aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Bruce Melodie na Christopher, yakoze igikorwa cyo gufasha abana 660 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Karere ka Bugesera.
Nyuma y’igihe kinini urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwubakwa, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero, ukaba watangiye gukoreshwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani, uri mu ruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatanze amagare 566 ku bakuru b’imidugudu igize ako Karere, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje gahunda izageza ku munsi w’Intwari tariki ya 01 Ukuboza 2024, yo gufasha urubyiruko kwerekana ubutwari mu muganda, mu mikino n’imyidagaduro ndetse n’imurikagurisha ry’ibyo rukora.
Ababyeyi bafite abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, barashimira Leta kuba yarahaye abana babo uburenganzira bwo kwiga nyamara barakoze ibyaha byatumye bakatirwa n’inkiko.
Abatuye mu murenge wa Rwaza Mu karere ka Musanze bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa no kuba badafite isoko rya kijyambere bagurishirizamo umusaruro.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi barashimira urwego rwa DASSO rukorera muri ako Karere, ku bw’ibikorwa byarwo biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Bimwe mu bikorwa DASSO yakoreye abaturage mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023, nk’uko Umuhuzabikorwa w’urwo rwego mu Karere ka Gicumbi, Umuganwa Jean Paul, yabibwiye (…)
Nirere Adoline wo mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, ari mu byishimo nyuma yo kongera kubona umugabo we Dusengimana Thimothy nyuma y’ukwezi atamuca iryera, agakeka ko yaba yaracurujwe mu mahanga ashukishijwe akazi keza.
Mutesi Jacqueline, Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi aho akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zo muri gahunda ya Girinka, zimwe bikaziviramo gupfa ndetse no kunyereza intanga zari zigenewe guterwa inka.
Umuturirwa witwa ‘Kigali Financial Square(KFS)’ w’Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari muri Afurika, niwuzura ntabwo uzaba ukiri inyubako ndende ya mbere mu Rwanda, kuko hagiye kubakwa uwitwa ‘Kigali Green Complex(KGC)’ uzawurusha amagorofa arenga atanu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri mu rugamba rwo gushakira ibisubizo ikibazo cy’Abanyarwanda bagera hafi kuri 20% batihagije mu bijyanye n’ibiribwa. Nubwo hari ibyagiye bikorwa mu bijyanye na gahunda y’ibizasarurwa, ariko kandi ngo hari n’ibirimo gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kwihaza mu biribwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari abana bavanwa ku muhanda, bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco i Gitagata mu Karere ka Bugesera, kuko banga gusubira iwabo aho ababyeyi bahorana amakimbirane adashira, bigereranywa n’umuriro utazima.
Abasora bavuga ko bimwe mu bibazo biri muri EBM (Electronic Billing Machine), bituma babarwaho amakosa byakosorwa, kuko bakurizamo guhabwa ibihano kandi nta ruhare babigizemo.
Hirya no hino mu gihugu, haragaragara abagikoresha imvugo zipfobya abantu bafite ubumuga, ibyo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zirimo kwiheza, kutisanga mu bandi n’izindi.
Amajyaruguru ni Intara ikundwa na benshi haba abayituye n’abayisura. Ni ahantu hazwiho amahumbezi no mu bihe by’izuba (icyi), ibyo bigatuma benshi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no ku migabane itandukanye y’isi bafata urugendo bakaza kuharuhukira.
Umuryango wa Bibliya mu Rwanda watangije gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’ubuzima nk’ubuzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubugwaneza ndetse n’izindi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, mu ruzinduko arimo muri Pakistan, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ avuga ko bakora ubukerarugendo bita no kubungabunga umuco nyarwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse impushya zemerera sosiyete zirindwi gucukura amabuye y’agaciro.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda abasaba kudakangwa n’amagambo y’abayobozi ba Congo (DRC), yizeza ko u Rwanda n’abaturage barinzwe neza.
Hari ingimbi n’abangavu bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko hari abajyaga bababwira ko ibishishi barwara mu maso bimarwa no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ko bamaze kumenya ko atari byo.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko hari amasomo bwakuye kuri Expo imaze ibyumweru bibiri ibera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Imiryango irengera umwana na bamwe mu bayobozi, barifuza ko abakekwaho gusambanya abana bajya baburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha, ndetse icyaha cyamara kubahama urutonde rwabo rukamanikwa ku biro by’Imirenge bakomokamo nka ba ruharwa bose, kuko byabera abandi isomo ryo kwirinda iki cyaha.
Abaturage bakora akazi ko gutunganya amaterasi mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, barimo abavuga ko bamaze hafi amezi abiri basiragira ku mafaranga bakoreye bakaba batarayishyurwa, aho binubira ko iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’Ubunani yabasanze mu nzara ndetse n’icyizere cyo kubonera abana (…)
Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10), ibice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyepfo by’Igihugu bizagwamo imvura nyinshi, mu gihe ahandi hazaboneka isanzwe.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali itariki ya nyuma ya 2023 ari yo 31 Ukuboza bahisemo kuyisoreza mu bice bitandukanye byawo byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwinjira mu wundi mwaka bari hamwe bishimiye ko urangiye, bawushoje amahoro, bakaba binjiye mu wundi.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Muhanga, berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi baravuga ko mu mpera z’icyumweru babuze imodoka kubera ingendo z’abajya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi.