90% by’ubutaka budatuwe, bugomba kuba buteyeho ubusitani – Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko 90% by’ubutaka bugize uwo Mujyi butubatseho amazu, bugomba kuba buteyeho ubusitani binyuze muri gahunda yo gutera ibiti mu myaka itanu iri imbere aho bateganya gutera ibiti birenga miliyoni 3.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yavuze ko ari gahunda bateganya kuzakora batera ibiti bishya ndetse hanasimbuzwa ibishaje mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Umujyi.
Yagize ati "Muri iyi myaka itanu turifuza gutera ibiti miliyoni 3 kandi ibyo biti bigakura, tuzakora ibishoboka byose ku buryo nyuma y’imyaka itanu ibyo biti twaba tubibona byarakuze, bityo bikaba byadufasha kugena uburyo Umujyi wa Kigali aho abantu benshi batuye wagenda ubona hejuru hari ibiti bikuze, kuko ibiti buriya umwuka uzanwa n’ibinyabiziga dukoresha n’izindi serivise tugira nk’inganda, ariko bizana n’igicucu n’ubwiza mu Mujyi bigatuma abantu barushaho guhumeka umwuka mwiza ibintu bikagenda neza."
Yunzemo ati "Tuzakomeza gufatanya n’abaturage gukora ku buryo byibuze nka 90% by’ubutaka bwose butubatseho buba burengewe n’ibyatsi, ntabwo twifuza kugira ubutaka usanga ari imbuga gusa mu gihe hari imvura hakanyerera, mu gihe hari izuba hakaza umukungugu, biri mu mabwiriza dufite agenga ibidukikije ariko turifuza kubishyira mu bikorwa dufatanyije n’abaturage."
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ari gahunda bifuza gukorana n’abaturage ku buryo buri muturage wese ufite ikibanza cyangwa ubutaka akoresha ibindi bintu, mu gihe atarimo kubukoresha buterwamo ubusitani mu nyubako hakaba hari amapave, ku buryo ibibazo by’umukungugu bizagenda bigabanuka.
Ni gahunda bavuga ko izagendana n’ikorwa ry’imihanda aho bateganya gukora ibirometero birenga 100 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|