3% mu bana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakoreshwa imirimo itabakwiriye

Ubushakashatsi buragaragaza ko mu bana 100 bari hagati y’imyaka itandatu na 17, batatu baba bakoreshwa imirimo itandukanye n’iyo bagombye kuba bakora ariyo kwiga no kurerwa, kugira ngo bazakorera igihugu cyabo bamaze gukura.

Ibi ibyatangajwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013, aho avuga ko n’ubwo bimeze bitya gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi zituma iyi mibare igenda igabanuka cyane.

yagize ati: “ Kubana bari hagati y’imyaka 6 na 17, batatu ku ijana muri bo bajya gukora imirimo itari imirimo isanzwe yo kwiga gukora, bakabikorera hirya y’imiryango batuyemo. Ni ukuvuga ko baba bagiye gushaka umushahara cyanjya se ibindi bihembo”.

Avuga ko mu gihugu hariho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana, kugira ngo arindwe kuba yashorwa mu mirimo nk’iyo itamukwiriye, maze azigirire akamaro ndetse akagirire n’igihugu cye amaze gukura.

Ati: “Uriya mubare uvuze ko baba bavuye mu mashuri. Tugomba kubyirinda. Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye ikorana n’ababyeyi, ikorana n’abarezi, n’ imiryango itegamiye kuri leta ikoresha imbaraga nyinshi cyane, kugirango bayivemo bene iyo mirimo basubire mu ishuri”.

Umuntu wese utaragera ku myaka 18 agaragara imbere y’amategeko nk’umwana. N’ubwo mu Rwanda bahagurukiye iki kibazo, ngo hari ibihugu bimwe na bimwe by’Afrika kikigaragaramo, bishingiye ahanini n’imvuru n’intambara, aho abo bana binjizwa mu gisirikare.

Ubwo hasozwaga amahugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, Coll Jill Rutaremara uyobora Ikigo cya gisilikare giharanira amahoro (RPA), yavuze ko abahuguwe bazoroherwa no gusobanukirwa ikibazo cy’abana mu bice birimo imvururu bityo bakizirikane.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka