Umuryango w’abakoresha amazi mu Karere ka Gatsibo uvuga ko utewe impungenge n’ikamary’amazi y’urugomero rwa Rwangingo kuko amazi ngo ageze hejuru ya 90% akama bakifuza ko bishobotse hakubakwa urundi rugomero rwunganira urusanzwe.
Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba ishima (…)
Bamwe mu batuye akarere ka Burera, by’umwihariko mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi adahagije, icyo kibazo bakagikemura bagana amavomo yo mu gihugu cya Uganda.
Mu mwiherero w’iminsi itatu wahuzaga ubuyobozi bw’Intara, abagize Komite Nyobozi n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Uturere n’abayobozi b’amashami ku Ntara waberaga mu Karere ka Nyagatare, wemeje ko buri Karere gashyiraho amabwiriza agenga imikorere y’utubari atanyuranyije n’aya RDB hagamijwe kurwanya ubusinzi bwo mu masaha (…)
Abize muri kaminuza iby’igenamigambi no kuyobora amashuri (Educational Planning and Management), kuri ubu bibaza impamvu iyo porogaramu yashyizweho kuko badahabwa amahirwe yo gukora ibizamini ku kazi ko kuyobora amashuri yisumbuye.
Umuhanzi Victor Rukotana watangaje ko ubu yahisemo kwiyegurira gukora umuziki wubakiye ku muco kandi ubyinitse mu buryo bwa Gakondo yashyize hanze EP (Extended Play) ye yise ‘Rukotana I’ iriho indirimbo eshatu.
Abatuye i Nyanza bavuga ko bifuza gare isobanutse kuko iyo bafite ari ntoya, ikaba itanajyanye n’igihe.
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Inteko y’Umuco ku myambarire y’abanyarwanda, bwagaragaje ko 76,6% by’ababajijwe bemeza ko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe ari myiza naho 23,4% bo bavuga ko igayitse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, asaba abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi za burundu) kwihangana mu gihe batinze kuzihabwa.
Abantu 28 baguye mu mpanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Pakistan, abandi benshi barakomereka, ikaba yabaye Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Khawaja Saad Rafique, ushinzwe ibya za Gariyamoshi muri cyo gihugu, aho yanemeje ko ibitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye (…)
Abanyeshuri 46 bo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Umuryango wa Céline Dion watangaje ko nubwo atari kugaragaza ibimenyetso byo gukira ariko bafite icyizere cyo kubona umuti wo kumuvura indwara ya ’Stiff-Person Syndrome (SPS), yibasira ubwonko.
Ubwo hirya no hino mu gihugu bizihizaga umuganura, bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba z’uko bazitwara mu bihe biri imbere, abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye bo bawizihije bataha ibiro by’Akagari biyubakiye.
Mu Karere ka Burera ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu mirenge yose igize ako Karere, ku rwego rw’Akarere umuganura wizihirizwa mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Ruhunde.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yibukije abaturage ko iterambere u Rwanda ruharanira mu rwego rw’umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi ritashoboka abantu badashyize imbere ubumwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bushima uruhare abafatanyabikorwa bagira mu bikorwa biteza imbere umuturage. Abafatanyabikorwa bashimiwe by’umwihariko mu gitaramo cy’Umuganura cyabereye muri uwo Murenge tariki 04 Kanama 2023.
Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yandikiye ibaruwa Sena y’igihugu cye, asaba abayigize ko bashyigikira icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger aho Perezida w’icyo gihugu watowe n’abaturage Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023.
Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bwasusurukije abakunzi ba Karate mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ahakiniwe igikombe cyo kwibohora 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihagaritse inkunga zimwe mu zo yageneraga Niger, kandi ko ikomeje gushyigikira Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi.
Umuryango w’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bushinwa bateraniye hamwe bifatanya mu kwizihiza umunsi w’Umuganura wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing.
Abagize Umuryango ‘Ndabaga’ barishimira ko amateka baharaniye yo kubohora Igihugu atigeze azima, ahubwo bakaba barayubakiyeho, bikabafasha kwiyubaka ndetse no kwiteza imbere.
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rutsiro, imiryango yahize indi mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta yahembwe amagare.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya n’abacyuye igihe b’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage babashije kubona umusaruro kuwufata neza ariko bakanibuka bagenzi babo batawubonye bakabaganuza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cy’isi na Croatia, ikaza gukina uwa nyuma uyu munsi
Perezida Mohamed Bazoum wayoboraga Niger, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga.
Imiryango y’abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rutsiro, yaganujwe, ihabwa inka n’imbuto yo guhinga, kubera ko hari abapfushije amatungo arimo n’inka abandi ibyo bahinze bitwarwa n’inkangu n’imyuzure, imiryango umunani ikaba yarapfushije inka mu biza.
Umwarimu w’amateka muri Kaminuza y’i Gitwe, Prof Antoine Nyagahene, avuga ko imbuto nkuru za Gihanga zakoreshwaga mu birori by’Umuganura ari zo zakemura ikibazo cy’imirire mibi mu Banyarwanda.
Umugore witwa Falmira De Jesus w’imyaka 38 y’amavuko, usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’ingazi zikorwamo amamesa mu Burengerazuba bwa Indonesia mu Ntara Kalimantan, ubwo yarimo avoma amazi mu kizenga, yafashwe n’ingona yari iri ku nkombe zacyo iramutwara.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyahuguye abamotari 500 baturutse ku maseta atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bashobora gutangamo ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’impanuka.
Ibinyabiziga bitandukanye bigizwe n’imodoka, moto n’amagare, hiyongereyeho urujya n’uruza rw’abagenzi babisikanira muri santere ya Byangabo mu buryo bw’akajagari, biri mu byo abahakorera, abahatuye n’abahagenda basaba ko hafatwa ingamba zitanga igisubizo kirambye cy’iki kibazo.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau w’imyaka 51, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Sophie Grégoire Trudeau w’imyaka 48 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahamagariye Abanyarwanda bose kujya kureba ibyiza bitatse aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi, aho kuva tariki ya 3 kugera tariki ya 5 Kanama 2023, habera amarushanwa y’umukino wa Ironman 70.3.
Amashyamba yo ku misozi yo mu Mirenge ya Rwankuba, Gitesi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w’u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yaganirizaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena tariki 25 Nyakanga 2023, yijeje ko umuhanda uhuza uturere twa Karongi na Muhanga uzaba wamaze gukorwa wose bitarenze umwaka wa 2024.
Gen. Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger nyuma ya Coup d’état, yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abashaka gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, anenga ibihano byafashwe n’Umuryango wa ECOWAS, ko binyuranyije n’amategeko kandi bigaragaza kubura ubumuntu, ahamagarira abaturage ba Niger, kwitegura kurwana ku (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abandika inkuru zijyanye n’ubutabera kujya bakora ubushakshatsi aho gutwarwa n’amarangamutima. Ibi bitangajwe nyuma y’uko hari imiyoboro ya YouTube n’ibitangamakuru byanditse ko hari abaturage umunani bo mu Karere ka Ngoma bamaze amezi abiri bafunzwe na RIB imfunguzo (…)
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yahuye n’abagize ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Basketball, abashimira kuba barabashije kugera muri 1/2 mu irushanwa nyafurika ririmo kubera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Rashid Kalisa wakiniraga AS Kigali.
Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abaturage batanu, barimo abagore babiri bakekwaho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’icyaha cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Intore 1500 mu ikoranabuhanga, zigiye koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo zihugure abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga.