Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara buratangaza ko umutekano ku byambu abantu bambukiraho bajya cyangwa bava i Burundi ucunzwe neza kuko hakorera amakoperative arimo n’abashinzwe umutekano agenzura uru rujya n’uruza..
Aho umunyamakuru wa Kigali Today yageze mu mujyi wa Gisenyi yasanze abantu bitabiriye amatora mu mutuzo, abaturage bakavuga ko bamwe bagenda baza uko amasaha ari bukure kuko banze kuza kubyigana.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yanyomoje amakuru avuga ko umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda, tariki 15/09/2013, yashimuswe.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/09/2013, bazindukiye mu matora y’abadepite, bakavuga ko gutora hakiri kare bituma bisubirira mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mu nkambi ya Kiyanzi irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, hari hari n’Abatanzaniya 76 birukanwe mu gihugu cyabo bitiranwa n’Abanyarwanda. Kuri uyu kuri uyu wa 14/09/2013 basubijwe mu gihugu cyabo.
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi wafunzwe nyuma yuko umurikare wa Congo ufite ipeti rya sergent majoro witwa Rusakana Munanga Andre jinjiye mu Rwanda afite imbunda yo mu bwoko bwa SMG kuri iki cyumweru tariki 14/09/2013.
Kaminuza n’amashuli makuru agera ku munani nibo babashije gutsindira itike yo gukomeza mu kiciro kibanziriza icya nyuma mu marushanwa y’ibiganiro mpaka ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/09/2013 mu Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST).
Icumbi rya Mathias Van Dis wigisha icyongereza mu rwunge rw’amashuri rwa Congo Nil mu karere ka Rutsiro ryibasiwe n’abajura mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 09/09/2013 bamutwara ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’amadorali ya Amerika 840, ni ukuvuga asaga ibihumbi 500 uyavunje mu manyarwanda.
Abakandida-depite b’Umuryango RPF-Inkotanyi biyamamarije mu karere ka Kicukiro kuwa gatandatu tariki 14/9/2013, bamenyesheje abaturage ko nibabatora bazaharanira kubateza imbere, kuko ngo Igihugu kibaha agaciro kanini, aho na Perezida wa Repubulika ngo yemera kugenda imisozi agamije ineza yabo.
Nyuma yo guseruka bemye bakahacana umucyo begukana umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013, Abanyakarongi n’ubuyobozi bwabo biyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere kugira ngo hatazagira ubakura kuri uwo mwanya.
Kuba akarere ka Ngororero ari kamwe mu turere tudafite ibikorwa remezo bihagije mu buzima nkenerwa bwa buri munsi bibangamira itangwa rya serivisi nziza ku bagana inzego zitandukanye.
Mu gihe hasigaye amasaha atagera kuri 48 ngo Abanyarwanda bitorere abadepite, Abanyagakenke batangaza ko bazahundagaza amajwi ku bakandida-depite ba FPR kuko yabagejeje ku bikorwa by’iterambere kandi ibafite n’ibindi izabagezaho.
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD) riratangaza ko niriramuka ritowe rikagira ubwiganze mu Nteko ishinga Amategeko, rizaharanira guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo izi nzego zizabasha guhaza Abanyarwanda kandi zigasagurira n’amasoko.
Umuforomo mu ivuriro rya Butansinda riri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yafashwe na polisi akurikiranwaho gufasha umukobwa wiga muri College de Kigoma gukuramo inda y’amezi atanu.
Abatuye akarere ka Rusizi barishimira ibyo umuryango FPR wabagejejeho birimo ubumwe n’ubwiyunge bwatumye bibonamo ko ari Abanyarwanda nk’abandi kuko mu buyobozi bwabanje biyumvagamo ko ari Abashi kuruta uko ari Abanyarwanda.
Umusore witwa Muhire Juvenal wakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gihango, nyuma yo gufatanwa no kwemera ko ari we wibye mudasobwa ebyiri zo ku biro by’umushinga w’icyayi zari ziherutse kuburirwa irengero.
Abahinzi bo mu karere ka Kamonyi batangiye kubakangurira kujya mu bwishingizi bw’imirima ya bo nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibihombo baterwa n’ibiza bitewe n’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi.
Abantu barenga ibihumbi 80 nibo bitabiriye igikorwa cyo gusoza ibyumweru bitatu byo kwamamaza abakandida bazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora yabadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze amasaha 20 ku isoko rya Kicukiro hongeye guterwa gerenade yica umuntu umwe ikomeretsa abandi umunani. Iki gikorwa kije gikurikira ikindi cyabaye mu ijoro ryashize kigahitana undi muntu umwe hagakomereka 14.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye i Nyamata n’abaturutse mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera baratangaza ko biteguye kongera gutora FPR Inkotanyi kuko banyuzwe n’ibikorwa uwo muryango wabagegejeho.
Jead Damascene Mbanabo utuye mu karere ka Ngoma umurenge wa Kazo akagali ka Kinyonzo umudugudu wa Rugarama, avuga ko nyuma yo kubona ibyiza umuryango wa RPF yakanuriye bagenzi be 40bari mu mashyamba baratahuka kandi bajya muri FPR.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi irakangurira urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kugira umuco wo gukorana n’ibigo by’imari, kuko iyo umuntu abitsa akanabikuza ari bwo ashobora kubona inguzanyo imufasha kwiteza imbere.
Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) ifatanije na Police bafashe ingamba zo gukumira inkangu zatewe n’amazi aturuka mu nkangu ya Gihembe iherere mu karere ka Gicumbi.
Claudette Mukasakindi, uhagarariye u Rwanda mu mukino wo gisiganwa ku maguru mu mikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2913, yegukanye umudari wa ‘Bronze’ mu gusiganwa meteri 10.000.
Igikorwa cyo kwiyamamaza mu murenge wa Miyove ndetse no muri Byumba aho berekanaga abakandida baharanira kujya mu nteko ishinga amategeko, abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi.
Itsinda rya muzika ryitwa ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda , ku wa kane tariki ya 12/09/2013, ryegukanye umudari wa Bronze, uhwanye n’umwanya wa gatatu ku isi, Mu mikino ihuza ibugugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu Bufaransa.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi, Guard Munyezamu aratangaza ko igikorwa cyo gutera intanga ku nka kiracyari hasi ariko ngo hari ikizere cy’uko bizagenda bihinduka.
Abantu barenga 2200 nibo bemerewe gukora ibizamini by’akazi ku myanya 71 ikenewe mu ishuri shuli rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Karongi (IPRC West). Abo batoranyijwe muri 3.800 bari batanze kandidatire, mu bizami byakozwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013.
Kuri uyu wa gatanu tariki 13/9/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ibikombe ku turere twa Kamonyi, Karongi na Kicukiro twarushije utundi turere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013. Kuri iyi nshuro amanota yatanzwe hakurikijwe ibyiciro, aho kuyaha buri karere.
DYNAMITE Brands (R) Ltd bivugwa ko ari isosiyete ishinzwe gukwirakwiza ibikoresho bya electronike irakemangwa na bamwe mu baturage aho bavuga ko imikorere yayo idahwitse ndetse bakaba basaba ko ibyayo byasuzumwa amazi atararenga inkombe.
Mu muhango wo kwisuzuma no gushyira umukono ku bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, Perezida Paul Kagame yishimiye ko Abanyarwanda bagaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo; ariko akaba yanenze uburyo uturere twiha amanota menshi atajyanye n’ibikorwa biboneka.
Kuri uyu wa 13 Nzeli 2013, Inteko rusange y’Umutwe wa Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe iyobowe na Perezida wa Sena Dr. Ntawukuliryayo Jean Damascène yemeje abayobozi mu bakandida yari yashyikirijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nzego nkuru z’ubutabera.
Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aratangaza ko nyuma yo gukora ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko yaje gusanga akwiye gukomeza mu nteko kuvugira bagenzi be bakiri bato.
Ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije mu nkengero z’inkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi ngo kigomba gufatirwa ingamba byihuse kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abatuye muri iyo nkambi mu kaga ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.
Umunyarwandakazi Josephine Mukabera urimo gukorera Impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’Uburinganire (PHD in gender studies) muri Seoul National University mu gihugu cya Koreya y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere mu banyeshuri basaga 100 bari bitabiriye amarushanwa ku iterambere ry’Afurika.
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) kuri uyu wa kane taliki 12/9/2013 ryari mu karere ka Rubavu rigeza ku baturage imigambi ribafitiye mu gihe baritoreye kujya mu nteko ishingamategeko.
Ubwo ryiyamamazaga mu karere ka Rubavu tariki 12/09/2013, ishyaka PS-Imberakuri ryagaragarije Abanyarubavu ko ryashaka uburyo abanyeshuri biga muri Kaminuza batishoboye boroherezwa bakwiga.
Ababyeyi n’urubyiruko bo mu Murenge wa Gishamvu ho mu Karere ka Huye, ntibavuga rumwe ku myambarire y’abana b’abakobwa ndetse no ku muco wo kumvira ababyeyi. Ababyeyi bavuga ko urubyiruko rwataye umuco, naho urubyiruko rukavuga ko rugendana n’ibigezweho, kuko ari igihe cyabo.
Point d’Ecoute, Umuryango ufasha abana bo mu muhanda ndetse n’abatishoboye ukaba ufite n’ibikorwa mu karere ka Ngororero uravuga ko inzego zitandukanye uhereye ku babyeyi bashyize ubushake mu guha abana uburere bwiza, ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyacika burundu.
Nyuma y’aho amakompanyi ya GMC (Gatumba Mining Concession) na NRD (Natural Resources Development) akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agaragayemo ibibazo ndetse bimwe mu bikorwa byayo bigahagarara, Minisiteri y’Umutungo Kamere irimo kubera uburyo byakemuka.
Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’ abaturage (PSD) ryiyemereye abatuye akarere ka Gisagara gushyiraho ikigega gifasha abahinzi n’ aborozi.
Uzabakiriho Yahaya utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bita rasita kubera ko afite imisatsi iboshye ku mutwe we avuga ko abenshi bakomeje kumwibeshyaho bavuga ko guhinga bitamubereye nyamara ngo we nta cyamutandukanya n’uwo murimo kuko umutungiye umuryango.
Umugore witwa Musanibawo Beatrice, avuga ko ubwo umwana we yatsindaga ikizamini cy’umwaka wa gatatu wisumbuye yagize ubwoba bwinshi kuko yumvaga atazabasha kumurihira ngo akomeze, kandi umubyeyi wese asabwa kujyana umwana we mu ishuri.
Bamwe mu batuye umujyi wa Musanze, bavuga ko byinshi mu bibazo bibonekamo mu mitangire ya serivisi buturuka ku kugira abakozi bacye, ndetse no kutihuta mu mitangire ya serivisi y’inzego zimwe na zimwe.
Mukamurenzi Beatrice, Yandokoreye Speciose n’umugabo witwa Hakizimana Deni bo mu murenge wa Gitambi bakekwaho kwivugana umusaza Nyirinkwaya Rudoviko ngo kuko bamukuye mu kabari ku ngufu bagenda bamukurura bavuga ko bashaka kumujyana mu rugo kuko ngo yari yasinze cyane .
Abantu 50 barimo abahoze mu yindi mitwe ya politike bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma, biyemeje kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi ,nyuma yo kumva ibikorwa byiza n’imigambi ya FPR mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite bayo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013, uwitwa Niyonshuti yafatanywe inka y’injurano agiye kuyigurisha mu isoko ry’amatungo mu karere ka Ruhango rirema buri wa Gatanu wa buri cyumweru.
Abayobozi bagize ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) basuye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe barabihanganisha.
Impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zegerejwe ishami rya Polisi rizazifasha guhabwa serivisi biboroheye ndetse no gucungirwa umutekano ndetse bareba inkangu ziterwa n’amazi aturuka ku mazu y’inkambi.
Abaturage biganjemo abo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bitabiriye kwamamaza FPR-Inkotanyi tariki 11/09/2013 bibukijwe bimwe mu byo FPR yabagejejeho ndetse na bimwe mu byo ibateganyiriza, maze na bo biyemeza kuzayihundagazaho amajwi mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.