Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko kuva tariki 1 Kanama 2020 abunzi bazaba barangije imirimo yabo hagategerezwa igihe hazatorwa abandi.
Padiri Hildebrand Karangwa akaba n’umushakashatsi ku mateka, amaze gusohora igitabo ku ruhare rwa Parmehutu n’abakoloni mu kubiba amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside, yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda rudashobora kwigerezaho ngo rufungure amashuri mu gihe Abanyarwanda batarumva ubukana bw’icyorezo cya covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 31 banduye COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imidugudu itatu yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yakuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, guhera kuwa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020.
Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwamenyesheje abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa tariki ya 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iriya tariki nk’uko byari bisanzwe.
Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko mu gihe bigaragara ko abantu benshi bashobora gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba bishobora gutuma haba ubujura bw’amajwi n’inenge, ku buryo ibyazava mu matora byazaba bitizewe, ari yo mpamvu asaba ko aya (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nta mwana n’umwe mu basiramuwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite, wangiwe kwivuza ibikomere.
Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 ntiyari yarigeze atekereza ko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.
Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), ryitwa Chamber of Women Entrepreneurs (CWE), ryatangije gahunda y’imyaka itanu yo kongera abagore bari mu bucuruzi barimo n’abakobwa babyariye iwabo.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), cyemeza ko hari imbuto umuhinzi ashobora guhinga bwa mbere ayikuye ku mutubuzi wemewe cyangwa mu kigo kizigurisha, akaba yakwibikiraho imbuto azifashisha mu bihembwe bibiri biri imbere umusaruro ntuhungabane.
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda
Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyazo gishizwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zashyikirije u Rwanda inkunga y’imashini 100 zongerera umwuka abananiwe guhumeka.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya buravuga ko bwafashe Bikorimana Ignas ufite imyaka 17 akekwaho kwica mukase n’abana babiri.
Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana, yatangaje ko akato k’amatungo kari karashyizweho mu Ntara y’Uburasirazuba kakuweho.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’uwari Team Manager wa Gasogi wapfuye azize impanuka kuri uyu wa Gatatu.
Abasesengura ibijyanye no kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta baravuga ko kuba mu bigo runaka hakorera abantu bafitanye amasano cyangwa ubucuti, biri mu bituma kunyereza umutungo wa Leta cyangwa kuwukoresha nabi byihuta ariko bikagorana kuwugaruza.
Mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda muri 1990, Ingabo za RPA ntizorohewe n’urugamba kuko mu gihe kitageze ku kwezi kumwe, abafatwaga nk’abayobozi bakuru b’igisirakre bivuganywe n’umwanzi.
Abacururiza imyambaro mu isoko ryo mu Rwabayanga mu mujyi i Huye, binubira gutangira gukora bwakeye cyane kuko aho bacururiza habanza kurangurizwa imboga.
Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yongereye amasezerano muri Police FC ya Uganda
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango tariki 23 Nyakanga 2020, ufashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi arigishwa akanacibwa amande y’amafaranga 1000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabaye buhagaritse kwakira ababugana n’inyandiko zishyikirizwa Akarere, bushishikariza abaturage kwifashisha ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko gahunda yo gupima Covid-19 ku bantu babyifuza ariko bishyuye yatangiye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, yitabiriwe cyane kuko byasabwe n’abarenga 100.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ruhunga Jeannot, yatangaje ko iperereza kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete rikirimo gukorwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 47 banduye COVID-19.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butazajenjekera Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuko ngo atagaragaza amafaranga yo kwishyura imyenda afitiye abantu batandukanye, irenga amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe.
Bwa mbere mu mateka abatwara taxi voiture bafashijwe gushyira mu muhanda imodoka nshya, nyuma y’inguzanyo bahawe na Banki ya Kigali nta ngwate basabwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iremeza ko imaze gufatana abasore babiri udupfunyika (boules) 5,110 tw’urumogi, ubwo bari muri bisi ya RITCO yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports
Urukiko rwo mu Misiri rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri abakobwa batanu bakurikirwa cyane kuri TikTok kubera gushyiraho amashusho ateye isoni.
International youth Fellowhship irimo gutegura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi, rizwi nka ‘IYF World youth Connect 2020’, rizatangira guhera tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2020.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n’abafana babo, baryoherwa n’ibihe byo kuzenguruka intara zose z’igihugu.
Ikirego cyari cyaratanzwe muri Ferwafa Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi Axel Iradukunda mu buryo butemewe cyateshejwe agaciro
“Nda Ndambara yandera ubwoba, oya ndayo, iyarinze Kagame izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba”! Aya ni amagambo yaririmbwe na benshi harimo n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, mu bikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2017.
Umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ashobora gusinyira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.
Abafundi 150 barimo n’abayede bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahuguriwe uburyo bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu murimo wabo wa buri munsi, basabwa umusanzu wo guhugura abandi.
Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ariko kikaba cyarafashaga cyane mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, cyane cyane mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego cyayo muri Ferwafa irega ikipe ya APR FC ishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy ngo akibafitiye amasezerano
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto mu Karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Munyu yarashwe agapfa agerageza gucika inzego z’umutekano.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko gitangira gupima Covid-19 ku bantu bose babisabye, guhera kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ariko abasohoka mu gihugu bateze indege bo ni itegeko.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, mu Rwanda abantu 57 bari bawaye Covid-19 bakize.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, yatangaje ko bitemewe kugurisha inzoga mu tubari n’amaresitora.
Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora Rayon Sports bavuze kuri bimwe mu byo baheruka kuvugwaho na Perezida wa Rayon Sports, n’icyo babona bakora ngo ikipe ijye ku murongo.
Abasabwe kwitaba Polisi y’u Rwanda kubera ko bafashwe barengeje amasaha yo gutaha ntibabikore, ariko kubera ko ibyangombwa byabo Polisi yabisigaranye, ngo hari abarimo kujya gushaka ibindi babeshya ko babitaye, bakaba baburirwa kuko ari amakosa bakora.