Umwana wo muri Kenya i Mombasa witwa Sheilah Sheldone ufite imyaka 11 y’amavuko yatangaje abantu benshi biturutse cyane cyane ku mpano n’ubuhanga afite mu gushushanya.
Nyuma y’uko muri 2016 na 2017 abahinzi bari bahawe imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A ntibayikunde kuko yeraga ibijumba bitabaryohera, iyo bahawe muri 2019 na 2020 yo ngo yera ibijumba biryoshye ku buryo abana basigaye babyita Karoti.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abagore n’abakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko hari itegeko ribemerera gukuramo inda.
Resitora iherereye mu Mujyi wa Shangsha mu Bushinwa yasabye imbabazi abakiriya bayo yabanzaga gupima ibiro kugira ngo ibone kubaha ibiryo bituma badakomeza kugira ibiro byinshi.
Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42, yageze I Kigali tariki 14/08/2020 aje kungiriza Mohammed Adil, akaba asimbuye Nabyl Bekraoui uheruka gutandukana n’iyi kipe
Filime yiswe World’s Most Wanted, ni uruhererekane rw’ibarankuru ku bantu batanu bashakishijwe kurusha abandi ku isi, bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu, bateguraga bagashyira mu bikorwa mu bihugu byabo. Agace ka kabiri k’iyo filime, kagaruka kuri Kabuga Félicien, ukurikiranyweho gutegura no gushyira (…)
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko murumuna we witwa Robert Trump w’imyaka 71 y’amavuko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 ari mu bitaro i New York.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye tariki ya 14 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ntampaka Ezechiel w’imyaka 38 na mukuru we Mbanda barimo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 27 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 59.
Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (fiancaille), bica amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga mu minsi ya vuba.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) (…)
Byari bimenyerewe ko ku itariki 15 Kanama i Kibeho hateranira abantu babarirwa mu bihumbi 40, ariko kuri uyu wa 15 Kanama 2020 hateraniye abatagera kuri 400.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.
Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smart phone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.
Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze wagabanutse uretse icyayi cyashoboye kuzamuka. Ibi byagize ingaruka ku mafaranga u Rwanda rwagombaga kwinjiza muri 2019/2020 angana na Miliyoni 593 z’Amadolari ya Amerika.
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2020, Espérance Mukankindi w’i Karaba, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, yasanzwe aryamye imbere y’umuryango w’inzu ye, mu muvu w’amaraso, yapfuye.
Abarangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari basanzwe bemewe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi mu Rwanda (HEC), bahawe iminsi itanu ngo babe babonye icyemezo gitangwa na HEC cy’uko barangije muri iyo kaminuza, bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.
Mu mukino ikipe ya Bayern yaraye inyagiyemo FC Barcelona ibitego 8-2, wabaye umukino wanditswemo andi mateka muri Champions League
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kutagabanuka kw’icyorezo Covid-19 ari byo bituma hataramenyekana igihe amashuri n’ibindi bihuza abantu benshi bizasubukurirwa.
Urukweto Michael Jordan yakinnye yambaye rwaguzwe muri cyamunara Amadolari ya Amerika ibihumbi 615 nk’uko bitangazwa n’uwarugurishije Charlie’s auction rukaba ruhise rujya imbere mu mafaranga y’urwagurishijwe menshi mu mezi atatu ashize.
Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uheruka gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira ikipe y’igihugu Amavubi
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne bahoze muri Guverinoma, ndetse na Rwamurangwa Stephen wayoboraga Akarere ka Gasabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 yashyize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 yemeje ko amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’unuryo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.
Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Jean Castex yayoboye umuhango wo kwakira imirambo y’abafaransa batandatu bishwe ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu Ntara ya Kouré.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 46 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 93.
Sosiyete itwara abantu mu ndege, RwandAir, yasubukuye ingendo zayo hagati ya Rusizi na Kigali nyuma y’uko izi ngendo zari zarahagaze biturutse ku cyorezo cya COVID-19.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itanu ashobora kongerwa n’ikigo PMG (Premier Management Group) kizajya gicuruza amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga Ku mikino yose ya Basketball n’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Hari abagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, inshuro zirenga 130 muri uyu mwaka wa 2020.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro. Iyo nama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo hashize amezi menshi abantu bari mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, icyo cyorezo kiracyahangayikishije isi.
Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyapimye COVID-19 abantu bose bafashwe bakiri mu muhanda nyuma ya saa tatu, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 13 Kanama 2020.
Ku ikusanyirizo rya Cooperative y’aborozi ryitwa ‘Bugesera Milk Collection Center’ riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri iki gihe hahora umurongo w’abantu baje gukamisha, rimwe na rimwe bakayabona ubundi bakayabura bitewe n’uko ngo izuba ryatse umukamo ukaba muke.
Umukinnyi Yumba Kaite wari waratandukanye n’Amagaju yamaze kwemeza ko agiye gusubira gukinira iyi kipe akayifasha kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Abantu bane ni bo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka I Burundi, uyu KNC akaba yaramuhimbye Intare y’Akanwa Rwabwiga
Waba uri rwiyemezamirimo ukeneye igishoro cyo kwagura ibikorwa byawe? Ntibikugore, Banki ya Kigali (BK) irimo gutanga ubwoko bubiri bw’inguzanyo zagufasha kugera ku mafaranga yo kugura ibikoresho mu buryo bwihuse, utaragira ikibazo cy’uko ibikorwa byawe bihagarara.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Akamonyi n’uwa Cyabayaga mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare mu Karereka Nyagatare, bavuga ko bamaze umwaka urenga bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, bakaba barahebye.
Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi, mu rukerera rwa tariki ya 13 Kanama 2020, mu rugo rw’umuturage witwa Nyiransengiyumva Asia w’imyaka 32, Polisi yahafatiye amoko y’inzoga zitandukanye zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizanwa mu Rwanda mu (…)
Abaturage bo mu Mudugudu wa Bivumu mu Kagari ka Bihungwe Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, baravuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Hakizimana Jean Claude yaraye arwanye n’umuntu mu kabari bimuviramo gupfa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 34 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 11.
Ku makuru yatanzwe n’abaturage ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 bari mu rugo rwa Gasigwa Jean de Dieu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Icyakora Gasigwa we yari yaraye ku kazi ahubwo hari umugore we witwa Uwizeye (…)
Umuturage witwa Yambabariye Védaste w’i Gisarenda mu Kagari ka Uwingugu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yari muri imwe mu modoka zatwikiwe muri Nyungwe n’inyeshyamba Nsabimana Callixte yari abereye umuvugizi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’Akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), igiye gutangiza ishuri rishya ry’ubuvuzi ryigenga, rizatangirana abanyeshuri 60, mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.
Mu gihe abantu barenga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (Icyuma kizamura abantu mu miturirwa) [ascenseur, elevator], byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.
Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko 44 bazwi ku izina ry’abanyogosi, mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi, abafashwe bakaba barimo n’abigeze guhanirwa icyaha cyo gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.